Site icon Rugali – Amakuru

Mozambique – Rwanda: Paul Kagame mu ruzinduko rutunguranye mu ntara ya Cabo Delgado

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze i Pemba mu murwa mukuru w’intara ya Cabo Delgado uyu munsi ku wa gatanu, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru mu Rwanda no muri Mozambique.

Kagame yageze muri Mozambique ahagana saa tanu z’amanywa ku isaha yaho mu ruzinduko rutunguranye rutari rwaratangajwe mbere, nk’uko umunyamakuru Jose Tembe wa BBC muri Mozambique abivuga.

Ikigo cy’itangazamakuru cya leta y’u Rwanda, RBA, kivuga ko Perezida Kagame agiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho “agomba guhura n’ingabo z’u Rwanda na Polisi boherejwe mu ntara ya Cabo Delgado kugarura amahoro”.

Bivugwa ko Paul Kagame ejo i Pemba azitabira ibirori by’umunsi w’ingabo, ari na wo munsi w’impinduramatwara muri Mozambique wizihizwa tariki 25 z’ukwa cyenda. Kandi akazagirana ibiganiro na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique.

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza Mozambique kunesha no kwambura inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam uduce twari twarafashe mu ntara ya Cabo Delgado.

Muri iyo ntara, abaturage ibihumbi bari baravuye mu byabo benshi bamaze gutahuka kuko umutekano wagaruwe n’ingabo za Mozambique zifashijwe n’iz’u Rwanda.

Ibivugwa n’impunzi z’Abanyarwanda

Perezida Kagame yageze muri Mozambique muri iki gitondo mu gihe ishyirahamwe ry’impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique ryarimo rikora ikiganiro n’abanyamakuru.

Muri iki kiganiro bavuze ko bumvise iby’uruzinduko rwa perezida w’igihugu cyabo aho bahungiye, kandi bifuza ko yumva ibyo binubira.

Iri shyirahamwe ryamaganye iyicwa ry’impunzi nka Théogène Turatsinze, Louis Baziga, Révocat Karemangingo, no kuburirwa irengero kwa Cassien Ntamuhanga muri icyo gihugu.

Umugore umwe muri izo mpunzi yagize ati: “Uwo mutekano mucyeya kuri twebwe impunzi z’Abanyarwanda uturuka ku gihugu cyacu cyatubyaye.

“Ni ubutegetsi bw’iwacu budukurikirana bukatwicira abagabo, bukatwicira abana. Kandi na hano ntihabe gukurikirana ababikora.

“Turasaba ubuvugizi, turasaba ubutabera, turasaba no kurindirwa umutekano ngo ntidukomeze kwicwa nk’ibikeri.”

Cléophas Habiyaremye ukuriye ishyirahamwe ry’izo mpunzi yavuze ko bahangayikishijwe n’uko nta butabera babona.

Ati: “Ikibabaje kuri bose nta cyo ubutabera bwabikozeho. Ni yo mpamvu ishyirahamwe ryacu rikeka ko ubwo bwicanyi budatangirwa ubutabera butuma abicanyi bahimbarwa bagakomeza bakica kuko nta wubibaryoza.

“Turasaba ko hajyaho komisiyo yigenga igacukumbura ubwo bwicanyi bwose ababikoze bakabihanirwa.”

Ubutegetsi bw’u Rwanda nta cyo bwatangaje ku bwicanyi buheruka kuri Karemangingo wishwe arashwe i Maputo, cyangwa ku kuburirwa irengero kwa Cassien Ntamuhanga, mu gihe ubwa Mozambique bwavuze ko hari gukorwa amaperereza.

Exit mobile version