Abahanga mu bya Politiki n’ibyigisirikare baremeza ko kuba ingabo z’u Rwanda n’iza leta ya Mozambike zigaruriye umujyi wa Mocímboa da Praia, mu ntara ya Cabo Delgado ho muri Mozambike, bifite agaciro gakomeye cyane haba mu buryo bw’imikorere ya gisirikali cyangwa mu rwego rw’ubukungu; kubera icyambu n’ikibuga cy’indege ubu biri mu maboko ya leta.
Gusa nkuko umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika uri muri Mozambike abitangaza, haracyari ibirindiro by’ingenzi bikiri mu maboko y’inyeshyamba.
Ingabo z’u Rwanda zimaze ukwezi kumwe zigeze muri Mozambique, zifatanije n’iza leta bigaragara ko zigenda zimenesha inyeshyamba ku muvuduko udasanzwe.
Abasesengura iby’intambara na politike baravuga ko ku ruhande rumwe bishobora kugaragaragaza intege nke z’uyu mutwe w’inyeshyamba ugereranije n’abazirwanya ariko ku rundi ruhande bagasanga intambara ikiri yose. Baravuga ko hakiri amashyamba abo barwanyi bashobora kugenda bisunga bityo kuzabatsinsura mo kikaba byagorana kuko intambara iba ihinduye isura.
Abandi bafite impungenge ko ingabo z’u Rwanda zifite igihe gito muri icyo gihugu zizarangiza ubutumwa ibintu bikarushaho kudogera.
Umuhanga mu by’imibereho y’Abantu Moses Mabunda uri mu gihugu cya Mozambique aravuga ko abategetsi bari bukwiriye kwitegura guhangana n’ikibazo cy’abagize iyi mitwe bazatatanira mu tundi turere bakadukwizamo umutekano muke.
Dércio Alfazema, umusesenguzi mu bya politiki, na we uri muri Mozambike yumva ko hamwe n’imirwano ikomeje inyeshyamba zizatatana, zishakira ubuhungiro ahandi, bityo zikaba zishobora kuva mu ndiri yazo zigaba udutero shuma mu bindi bice by’igihugu zaba zahungiyemo.
Umwe mu baheruka gutanga igitekerezo cyo kurangiza intambara hagati y’impande zombi ku buryo bwa Burundu ni Joaquim Chissanno wahoze ari perezida w’icyo gihugu. Yagiye inama ko ubutegetsi bw’icyo gihugu bwashaka uburyo bwo kuganira n’izi nyeshyamba mu rwego rwo kurangiza ikibazo bafitanye burundu. Gusa ko bigaragara ubutegetsi bwa Mozambike bushobora kutazakozwa iki gitekerezo.
Source: VOA