Perezida Kagame na Jakaya Kikwete nk’abahamya b’amahoro muri Mozambique.
Ubutegetsi bwa Mozambique n’umutwe wa Renamo wahoze uburwanya bashyize umukono ku masezerano y’amahoro ejo ku wa kabiri, mu bahamya b’aya masezerano hakaba hari harimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzaniya.
Bwana Kikwete na Bwana Kagame bombi ubu bagiye guhamya amahoro y’impande zari zihanganye muri Mozambique, nyuma y’amezi mu biganiro by’amahoro byageze ku bwumvikane mu cyumweru gishize.
Aya masezerano y’amahoro yemerera abahoze ari inyeshyamba za Renamo kujya mu gisirikare no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Hari bamwe mu bagize Renamo batsimbaraye kuri Afonso Dhlakama wayoboraga uyu mutwe, bavuze ko batazashyira intwaro hasi igihe cyose uwitwa Ossufo Momade akiyoboye iri shyaka.
Mu bandi bari batumiwe guhamya aya masezerano harimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Perezida Hage Geingob wa Namibia, Joachim Chissano wahoze ayobora Mozambique hamwe na Moussa Faki Mahamat umuyobozi wa komisiyo y’ubumwe bw’Afurika.
Ubutegetsi bwa Jakaya Kikwete (2005 – 2015) ntibwabanye mu mahoro asesuye n’ubwa Perezida Kagame.
Icyo gihe, ubutegetsi bw’u Rwanda bwashinje ubwa Jakaya Kikwete gushyigikira imitwe y’inyeshyamba ikorera muri Kongo irwanya u Rwanda – Tanzania yo yasabaga ko u Rwanda rwagirana ibiganiro n’iyo mitwe.
Muri ubwo bushyamirane, Tanzaniya yirukanye ibihumbi by’Abanyarwanda ivuga ko babagayo nta byangombwa bagira.
Ibintu byahinduye isura Bwana Kikwete amaze gusimburwa ku butegetsi.