Bajye bibuka ko umubare wabo bayobora abenshi ari rubanda ruseseka barya aruko bavuye guhaha. Ko bashyize amasaha yo kwirinda Covid-19 ko umuturage agomba kuba ari mu rugo guhera saa mbiri z’ijoro ese nyuma yayo masaha nibwo Coronavirus yihuta igakwirakwira mu bantu?
Ese inteko ishinganayegeko mu Rwanda yaba ikiriho? Mme Ingabire Victoire ati ntabwo nzi aho isigaye iba? Abaturage bararira ariko inteko arizo ntumwa za rubanda ntibavuge! Inteko twarayibuze! Abantu basenyewe ari benshi mu gihe k’imvura na Corona ariko inteko narayibuze! Hari ikibazo leta irareba ikabona ubukungu butazamuka noneho yarahindukiye ijya gukama abaturage yongera imisoro ku butaka umuturage atabyaza umusaturo we amafaranga yo gusora azayakura he? Nibyo koko leta igomba gukura amafaranga mu baturage ariko munshingano zayo igomba kubanza kumureberera ikamenya iti umuturage wanjye ahagaze ate? Niho hahandi abayobozi bagomba kwishyira mu mwanya w’umuturage. Ese ndamwaka amafaranga arayafite? Abaturage ntabwo barimo batanga umusoro kubera ikibazo cy’ubukene. Leta yakagombye kureba ikavuga iti kubera ko abaturage batinjije uyu mwaka nakagombye kuborohereza igategereza igihe umuturage azagira icyo yinjija ikabona kumusoresha.
Intekonshingamayegeko y’u Rwanda itavuga niyo yakavuganiye abaturage ikabwira leta iti nyamuneka iyo misoro mube muyihagaritse ntaho abaturage bari gukura.
Urugero nko muri Tanzania Magufuri yakuyeho imisoro ku bacuruzi bafite igishoro kitarengeje 4 millions shilling, kugira ngo bazamuke ! Hanyuma bazasore bamaze gutera imbere ! Mozambique yagabanyirije abacuruzi imisoro ho 50% , kubera ko batagicuruza nka mbere ! Izo n’ingero aho unutegetsi bwishyira mu mwanya wa rubanda rugufi.
Abaturage ba Kagondo bati abayobozi bacu barimo baratwicarishaho amategeko.
Mme Victoire Ingabire ati mpora mvuga nti impinduka nibeho mu Rwanda ariko Impinduka mvuga u Rwanda rukeneye ntabwo ari impinduka y’ubuyobozi avuga ko igikenewe mu gihugu cyacu ati n’impinduka igendanye n’imiyoborere. Ariko aha namwunganira niba imiyoborere iyobowe na kamere kandi tukaba tuziko kamere idakurwa na reka nta mpinduka izigera ibaho igihe cyose abayoborana kamere bazaba bakiri ku butegetsi. Niba ubuyobozi bufite kamere yo kwiba, kwica ubwo buyobozi bugomba kuvaho.
Ingabire Victoire ati.Yibagiwe ko abashyiraho amategeko ari nabo bayica! Itegeko rivuga ko umutungo w’umuturage ari ntabogerwa ubuyobozi bwarangiza bukohereza caterpilar ngo busenyere abaturage, ubwo se ubwo buyobozi bwubahirije amategeko? Ngiyo impinduka mu miyoborere yifuriza Rwanda. Umuyobozi aho ari mbere yo gukora igikorwa runaka abanze yibaze niba arimo gukora ibintu biri mu nshingano ze.
Abo bayobozi bibuke ko bavuye mu baturage ko nibava ku buyobozi bazasubira mu baturage. Ese umuyobozi azaba yarasenyeye umuturage agaruke mu giturage igihe akazi kazaba karangiye niho hahandi havamo kugundira ubutegetsi cg zaba zihinduye imirishyo ugasanga wa muyobozi arahunze.
Muturage nawe niwemera akarengane kazimakazwa kabeho ariko niwanga akarengane ntabwo kazabaho. Hano biyibagije ubwoba baturemyemo. FPR Kagame irica nta mikino kandi ntawe udatinya gupfa niyo mpamvu impunduka atari imiyoborere gusa ahubwo ni ubuyobozi kuko nibuhinduka n’imiyoborere izahinduka