Site icon Rugali – Amakuru

Miss Mwiseneza Josiane ntakiri kw’isoko! Yambitswe impeta y’urukundo na Tuyishimire Christian

Miss Mwiseneza Josiane ntakiri kw'isoko! Yambitswe impeta y'urukundo na Tuyishimire Christian

Twahuriye mu bucuruzi tuza kwisanga mu rukundo: Ikiganiro na Miss Mwiseneza Josiane wambitswe impeta-AMAFOTO 15. Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba ry’umukobwa ukunzwe ‘Miss Popularity’ mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yatangaje ko umutima we anyuzwe nyuma yo kwambikwa impeta n’umusore umukunda bya nyabo.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, ni bwo Miss Mwiseneza Josiane yambitswe impeta y’urukundo na Tuyishimire Christian mu birori byabereye i Musanze muri Hotel yitwa Centre Pastoral Notre Dame de Fatima.

Yambitswe impeta imuteguza kurushinga ashyigikiwe n’abarimo Nyampinga w’Umurage n’Umuco [Miss Heritage 2019] Miss Ricca Michael Kabahenda, Miss Teta Ange Nicole, Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, Uwihirwe Yasipi Casimir, Miss Umurungi Sandrine n’abandi.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Miss Mwiseneza Josiane kuri iki Cyumweru, uyu mukobwa yavuze ko yambitswe impeta hashize igihe ari mu rukundo rw’ibanga na Tuyishimire Christian.

Avuga ko yakundanye na Christian batifuza ko buri wese abimenya, ari nayo mpamvu benshi batunguwe ubwo bateraga intambwe ya mbere yo kurushinga.

Tuyishimire yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko we na Josiane bakoze amateka, amusezeranya kuzakomeza kumukunda. Tariki 30 Nyakanga 2020, uyu musore yifashishije Miss Josiane yamamaza imipira yashyize ku isoko yanditseho “Bonjour mon Amour”.

Mu gihe bamaze bakundana, ntibyari korohera buri wese kumenya ibyabo. Amafoto agera kuri ane, Tuyishimire yasohoye mu bihe bitandukanye ntiyeruruga neza, hari nk’aho yagiraga ati “Twatangiye”.

Josiane avuga yahuye n’uyu musore bitewe n’ibyo yifuzaga ko amufasha mu bijyanye no kumenyekanisha iyi kompanyi, ubucuruzi buza kuvamo urukundo rwamenywe na buri umwe guhera ejo hashize.

Miss Mwiseneza Josiane yabwiye INYARWANDA ko yemeye kuzarushinga na Tuyishimire Christian bitewe n’uko yabonye amukunda bya nyabyo kandi afite “gahunda bitari bimwe by’ubu”.

Uyu mukobwa avuga ko ubu atahita atangaza itariki y’ubukwe bwabo, gusa atumira abanyarwanda bose mu bukwe bwe n’uyu musore, ati “Gusa icyo twabwira Abanyarwanda nI uko bose batumiwe mu bukwe bwacu”.

Miss Josiane avuga ko Christian arangwa no kwicisha bugufi cyane birenze urwego ariho, kandi ngo yubaha abandi ‘by’umwihariko umukunzi we’.

Source: Inyarwanda.com

Exit mobile version