Site icon Rugali – Amakuru

Miss Mwiseneza Josiane agira ikinyabupfura koko! Yagobye kwita Meya wa Rwamagana UMUBESHYI!

Miss Mwiseneza Josiane yasobanuye ikibazo yagiranye na Meya wa Rwamagana n’ impamvu yahisemo kwicecekera. Nyampinga w’ u Rwanda wakunze muri 2019 , Mwiseneza Josiane yavuze ko atemeranya n’ Umuyobozi w’ akarere ka Rwamagana wavuze ko impamvu ibikorwa yagombaga gukorera muri aka karere byaburijwemo ari uko atabamenyesheje mbere, ngo Josiane yirinze kugira icyo abivugaho mu rwego rwo kwirinda kubahuka umuyobozi.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019, aho yanerekanye umujyanama we mu bijyanye no gushira mu bikorwa umushinga we wo kurwanya igwingira mu bana.

Tariki 20 Gashyantare 2019 nibwo Miss Josiane yagombaga gukorera mu karere ka Rwamagana ubukangurambaga bwo kurwanya igwira mu bana. Uwo munsi Miss Josiane yabwiye UKWEZI ko ubu bukangurambaga bwahagaritswe ariko yirinda kugira byinshi asobanura kuri iki kibazo.

Umuyobozi w’ akarere ka Rwamagana , Mbonyumuvunyi Radjab, uwo munsi yatubwiye ko impamvu ibikorwa bya Miss Josiane byaburijwemo ari uko atabimenyesheje akarere mu nyandiko.


Miss Mwiseneza Josiane na Manager we Sunday James

Ejo tariki 19 Mata nibwo Miss Josiane yavuze ko ibyo meya Mbonyumuvunyi yavuze atari ko byagenze.

Yagize ati “Twarabyumvikanye twandika ibaruwa, nan’ ubu ushatse kuyireba nakwereka iyasigaye. Baduha umurenge baduha n’ itariki. Nyuma y’ ibyo rero nibwo yanze ngo twebwe mu karere kacu ntabwo harimo igwingira, nta kibazo gihari, ati ahubwo mwebwe mugende murebe aho rikabije, nimuharangiza natwe muzatugarukaho ariko uyu munsi wanone ntabwo turi mubafite icyo kibazo”

Icyo gihe, Meya Mbonyumuvunyi yatubwiye ko atahagaritse ubukangurambaga bwa Miss Josiane ati “Ayo makuru nanjye nayumvise gutyo sinzi aho yaturutse, na Josiane namwandikiye mubaza niba ari we wayatanze ntabwo yansubije… Josiane ni umunyarwanda icyo yashaka kubwira Abanyarwanda yakivuga, ikibazo ni uko atigeze abitumenyesha kandi ntabwo waza mu karere ngo uze ukore igitaramo utarigeze ubibwira abayobozi”

Miss Josiane yavuze ko impamvu yirinze kugira icyo arenza ku byo Meya yabwiye itangazamakuru ko ubukangurambaga bwahagaritswe kuko atamenyesheje akarere, ari uko yabonaga abafana be batangiye kubahuka Meya Radjab kandi bidakwiye.

Yagize ati “Ntabwo njye yigeze abwira ikibazo cyo kutamumenyesha hakiri kare. Yarabivuze mu itangazamakuru ariko njye ntabwo yigeze atabimbwira kandi twandika umurenge batubwiye njye ntabwo narinywuzi. Ntabwo yigeze ampamagara n’ ubu nan’ ubu nabivuga”

Yongeye ati “Habayeho indi mbogamizi nabonaga ishobora no ku nkoraho kuko Abanyarwanda babifashe nabi batangira no kumwubahuka, batangira no kumutuka. Bitewe n’ uburyo nabonaga abafana banjye bamutuka kandi bidakwiye, nararebye nsanga icyo aribuvuge mbyihoreye nkicecekera ntacyo byantwara”


Miss Josiane yagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru asobanura ibijyanye no gushyira mu bikorwa umushinga we

Sunday James, manager wa Miss Josiane yavuze ibikorwa byose bigira inzira binyura, bityo ko batavuga ko Meya yabeshye cyangwa ko yavuze ibyo atazi kuko azi akarere ayoboye kurenza abandi bantu.

Ati “Akarere gakoramo abantu benshi, Josiane ashobora kumenyesha umunyambana, umunyamabanga ntamenyeshe, Meya , Meya bikamugwaho atabizi. Nibwira ko yaba meya, yaba Josiane buri wese afite mu nshingano kurengera abo bana”

Miss Josiane yavuze ko ibyabaye mu karere ka Rwamagana babikuyemo isomo kuko ngo magingo aya bavuganye na Minisiteri y’ Ubuzima, Ikigo cy’ igihugu mbonezamikurire y’ abana kugira abe aribo babereka aho bahera ubukangurambaga bwabo kuko arizo nzego za Leta zishinzwe by’ umwihariko kurwanya igwingira.

Ibyo Meya wa Rwamagana yabwiye itangazamakuru ku bijyanye n’ ihagarikwa ry’ igikorwa cya Miss Josiane Mwiseneza

Exit mobile version