Site icon Rugali – Amakuru

Miss Josiane atumye ubwirasi, ukwiyemera no kwivuguruza bya FPR Inkotanyi bijya kuka rubanda

Miss Josiane yaradutunguye ashaka kuzaza no ku munsi atabonaho abaturage – Mayor Mbonyumuvunyi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko Mwiseneza Josiane yabatunguje urugendo ataranabasobanurira umushinga we ngo bamufashe kumushakira abaturage dore ko ngo n’umunsi yari yahisemo byari kugorana kuko ari umunsi w’isoko.

Kuri uyu wa gatatu mu Karere ka Rwamagana nibwo hari hategerejwe igikorwa cyambere cya Mwiseneza Josiane miss Populaire cy’ubukangurambaga mu kurwanya igwingira ry’abana aho yari yatangaje ko cyari kubera mu Karere ka rwamagana mu Murenge wa Fumbwe ariko biza guhinduka ku munota wanyuma bitungura benshi.

Mayor Mbunyumuvunyi Radjabu avuga ko nta muntu waza mu baturage b’Akarere hari ubukangurambaga ajyanyemo atabimenyesheje ubuyobozi ngo bumushakire abaturage aganira nabo.

ibi byo guhagarika Mwiseneza ku munota wanyuma Mayor Mbonyumuvunyi abihaka yivuye inyuma akavuga ko baganiriye amuha gahunda yo kubanza kubiganiraho.

“ Njye naganiriye na Josiane mu ijoro ryakeye ( ku wa kabiri 19 Gashyantare) ansaba kuza mu Karere mubwira ko bitashoboka ko adutunguye tugomba kubanza kubiganiraho akatwereka umushinga we tukawuganiraho tukanamubwira umunsi mwiza twabonaho abaturage kuko uyu munsi wari umunsi w’isoko nti yari kubona nabo aganira nabo kubibangikanya byari kugorana”. Mbonyumuvunyi akomeza agira ati:

“ Natunguwe no gusoma ibinymakuru no kumva kuri youtube bavuga ko twamubujije kandi twaraye tuganiriye na(Josiane) nawe atubwira ko agiye gushaka umwanya cyangwa akozohareza umuhagararariye tukaganira uko bikorwa kuko dushobora no guhindura aho igikorwa cyabera bibaye ngombwa ku nyungu z’abaturage”.

Kugeza aka kanya Mwiseneza Josiane mu itangazamakuru avuga ko igikorwa cye cyahagaritswe gusa ntagire icyo yongeraho kuko nta bindi bisobanuro ari gushaka gutanga niba azasubira muri kariya Karere cyangwa agiye gushaka akandi.

Mwiseneza Josiane yabaye Miss ukunzwe mu Rwanda uyu mwaka nyuma yo kugaragarizwa urukundo na benshi ndetse mu irushanwa yari yatanze umushinga wo kurwanya igwingira ry’abana avuga ko ariwe yakora mu gihe yaba abaye nyampinga w’u Rwanda ariko binanze yiyemeza kuzawukomeza akaba aricyo gikorwa cyambere yari agiye gukora.

Exit mobile version