GAKURAZO 05/06/1994 – 05/06/2016
Misa yo kwibuka no gusabira Abihayimana ba Kiliziya Gatolika n’umwana Richard Sheja biciwe I Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994
“Je m’associe de tout cœur au deuil national, et je vous assure de ma prière pour vous-mêmes, pour vos communautés souvent déchirées, pour toutes les victimes et leurs familles, pour tout le peuple rwandais, sans distinction de religion, d’ethnie ou d’option politique.” (Le Pape François)
Orléans 04/06/2016 guhera saa munani (14h00)
Imiryango nyarwanda irengera ikiremwamuntu, yifatanyije n’umuryango wa Mme Espérance Mukashema maman wa Richard Sheja, ibatumiye mu gitambo cya Misa yo kwibuka no gusabira abasenyeri, abapadiri, abafurere n’umwana Richard Sheja, izo nzirakarengane zikaba zariciwe i Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994.
Tuzaboneraho no kwibuka abihayimana n’abakristu bo mu madini yose, mu moko yose, no muri diyoseze zose, biciwe mu Rwanda no mu bihugu duhuje imbibi, bazize itsembabwoko, itsembabantu n’intambara.
Misa izabera mu mujyi wa Orléans ho mu Bufransa, ku wa gatandatutaliki ya 04/06/2016 guhera saa munani (14h00). Adresse ya Kiliziya muzayigezwaho bidatinze.
Nyuma ya Misa abashyitsi bazahurira mu cyumba mberabyombi cyabiteganyirijwe, bakomeze imihango n’ibiganiro ntangabuhamya byo kwibukiranya ubuzima bw’izo nzirakaregane z’Imana.
Tuzaze tuli benshi kwifatanya n’imiryango y’izo nzirakarengane, n’umuryango wa Kiliziya gatolika uduhuje muri rusange.
Abagize Komite yo gutegura umuhango
– Umuryango wa Madame Espérance Mukashema, Mama wa Richard Sheja
– Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR)
– Ibukabose-Rengerabose Mémoire et Justice pour tous
– Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation
– CPCH (Centre de prévention des crimes contre l’humanité)
– CORWABEL (Communauté des Ressortissants Rwandais en Belgique)
Contacts : + 32 487 616 651 / +33 659 222 780/ +31.623178768
Urutonde rw’abiciwe I Gakurazo taliki ya 5 Mata 1994
- Monseigneur Vincent NSENGIYUMVA, Archevêque de Kigali
- Monseigneur Joseph RUZINDANA, Evêque de Byumba
- Monseigneur Thaddée NSENGIYUMVA, Evêque de Kabgayi et président de la Conférence épiscopale
- Frère Jean Baptiste NSINGA, Supérieur Général des Frères Joséphites,
- Abbé Denis MUTABAZI
- Monseigneur Jean Marie Vianney RWABILINDA, Vicaire général
- Monseigneur Innocent GASABWOYA, ancien Vicaire général
- Emmanuel UWIMANA, Recteur du petit séminaire
- Abbé Sylvestre NDABERETSE, économe général
- Abbé Bernard NTAMUGABUMWE, représentant préfectoral de l’enseignement catholique
- Abbé François Xavier MULIGO, curé de la Cathédrale
- Abbé Alfred KAYIBANDA
- Abbé Fidèle GAHONZIRE
- Richard Sheja, enfant de 8 ans
- Stanislas Twahirwa (20?)