Umunyemari Mironko Francois wafashwe taliki ya 17 Kamena 2020 kugeza ubu ntawe uzi aho afungiwe n’uburyo yaba amerewe. Ubushinjyacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko i dosiye ye ari “Top secret” kuburyo n’abanyamakuru bifuje kumenya aho afungiwe nuko amerewe babateye utwatsi.
Ubwo yafatwaga babeshye ko ngo REG yasanze uruganda rwe rwari rumaze igihe rukoresha umuriro mu buryo butemewe. Ibaze nawe! Isomere uko banditse iyo nkuru hasi.
Ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize nibwo Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko rwataye muri yombi umunyemari Franҫois-Xavier Mironko ariko ko rwamushyikirije ubushinjacyaha. Taliki 17, Kamena, 2020,Umuseke wakoze inkuru ivuga ko REG yasanze uruganda rwe rwari rumaze igihe rukoresha umuriro mu buryo butemewe.
Umunyemari Mironko Francois Xavier yafashwe na RIB imushyikiriza ubushinjacyaha
Amakuru dufite avuga ko umunyemari Franҫois-Xavier Mironko yatawe muri yombi kuri uwo munsi ariko Urwego rw’ubugenzacyaha buvuga ko taliki 19, Kamena, 2020 bwamushyikirije ubushinjacyaha.
Ubutumwa bugufi umuvugizi w’ubugenzacyaha( RIB) Marie Michelle Umuhoza yahaye Umuseke ubwo wamubazaga ibyerekeye ifatwa rya muzehe Mironko, bugira buti: ‘Yoherejwe kuwa 19/6/2020′
Intandaro y’ifatwa rye…
Taliki 17, Kamena, 2020 mu masaha y’igicamunsi, abakozi ba sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) bakoze ubugenzuzi butunguranye mu ruganda rwa Mironko Plastique basanga biba umuriro w’amashanyarazi.
Ubu bujura bwakozwe hayobywa intsinga zifashishwa mu kugenzura umuriro unyura muri mubazi, aho muri uru ruganda basanze inzira ebyiri zigaburira umuriro mu ruganda zarasimbutswe, imwe yonyine ari yo yakoreshwaga inyuze muri mubazi.
Bivuze ko 1/3 cy’amashanyarazi ari yo yabarwaga akanyura muri mubazi akishyurwa, asigaye 2/3 y’ayo bakoreshaga ntiyishyurwe.
Umuyobozi w’Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre(uyu ni umuhungu wa Muzee Mironko Franҫois-Xavier) icyo gihe yavuze ko yatunguwe no gusanga yiba umuriro bitewe no kuba nta bumenyi buhambaye asanganywe mu bijyanye n’amashanyarazi.
Avuga ko amakosa nk’ariya batari kuyabona kuko ngo uru ruganda rumaze imyaka isaga 10, rukora ari uko hari isoko ry’umurimo bahawe, ibizwi nka ‘commande’.
Yagize ati “Ikibazo cyabaye kandi turanakemera, gusa natwe biradutunguye cyane ndetse biratubabaje kuba byiswe ubujura. Bishobora kuba ari ukuri kuko nta bumenyi mbifiteho. Ntabwo ari twe twakoze ibi bintu, uko mubibona natwe ni ko twabibonye.”
Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri REG, Karegeya Wilson icyo gihe yemeje ko igenzura nka ririya rya bucece risanzwe rikorwa, ari ryo ryanakozwe muri uru ruganda bagasanga rukoresha ingano nini y’umuriro w’amashanyarazi utishyurwa.
Ubwo twakoraga iriya nkuru, hari hataramenyekana igihe gishize muri ruriya ruganda hadakoreshwa mubazi neza kugira ngo hishyurwe amashanyarazi yose bakoresheje batayishyura.
Karegeya Wilson avuga ko uruganda rutahuwe rwiba amashanyarazi, rutanga miliyoni 10Frw nk’amande asanzwe acibwa ibigo binini iyo bifatiwe mu ikosa nka ririya.
Imibare yo muri 2019, igaragaza ko amashanyarazi atunganywa ku rwego rw’igihugu, agera kuri MW 218, REG ivuga ko 19.6% afite agaciro k’amafaranga miliyari 19Frw batayacuruza harimo atakarira mu miyoboro ndetse n’ayibwa n’abantu mu nzego zinyuranye.
Ubwo Umuseke wageragezaga kuvugisha ubuvugizi bw’Urwego rw’ubushinjacyaha kugira ngo bugire icyo budutangariza kuri byo, ntibwashoboye kwitaba cyangwa gusubiza ubutumwa bugufi twabandikiye.
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW