Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko Leta iticaye ubusa ku nzara yibasiye tumwe mu Turere two mu Ntara y’Iburasirazuba , kandi ngo hari gukorwa ibishoboka byose ngo icyo kibazo kirangire burundu.
Minisitiri Murekezi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero ry’intore z’Ingamburuzabukene ryari rimaze icyumweru ribera mu Karere ka Huye.
Iri torero ryari rihurije hamwe abantu 1 001, barimo abagoronome, abaveterineri n’abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi aboneka hirya no hino mu gihugu, aho bareberaga hamwe uko umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi warushaho kwiyongera.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugeza ubu ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda bugihura n’imbogamizi zirimo amapfa atuma hataboneka umusaruro, atanga urugero ku kibazo cy’inzara igaragara muri imwe mu Mirenge yo mu turere tw’Intara y’i Busarirazuba.
Yagize ati “Amapfa yagaragaye mu Ntara y’Iburasirazuba yagize ingaruka mbi ku buhinzi n’ubworozi, ubu turahangana n’inzara iri mu Mirenge imwe n’imwe, cyane cyane mu Turere twa Nyagatare, Kayonza na Kirehe, ariko n’ahandi hari imirenge imwe n’imwe igaragaza ko ifite ikibazo cy’inzara.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo Leta yagihagurukiye kandi hashyizweho n’ingamba zo kugikumira ngo kitazongera ukundi.
Ati “Leta y’u Rwanda ntabwo yicaye ahongaho, yahagurukiye guhangana n’icyo kibazo, igoboka abafite imbaraga zo gukora ikabaha ibiribwa nabo bagize imirimo bakora, ariko hari n’abadashoboye gukora nabo igoboka, hari n’abafite amatungo yabo afite ikibazo gikomeye cyane kuko badafite amazi yo kuhira inka, twafashe rero gahunda yo kubagoboka, kugira ngo izo nka inyinshi zigurwe, izishoboye kugurwa zigurwe noneho imvura igihe izagarukira aborozi bazongere bongere inka basigaranye bagure izindi, kuko twirinda ko zabapfana ubusa, kandi bidakwiye na gato mu Rwanda rwacu”.
Ikibazo cy’amapfa yateye inzara mu Ntara y’urasirazuba cyatumye bamwe batangira gusuhukira mu yindi Mirenge itarimo inzara.
Kuhira imyaka mu mirima byaba umuti urambye
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira, mu minsi ishize ubwo yasuraga ishuri rikuru ry’ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo, yagaragaje ko ubuyro bwo kuhira imyaka mu mirima bwaba umuti mwiza wo kurwanya inzara.
Nsanganira yavuze ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (Minagri) iri gushyira ingufu mu gukangurira abaturage gukoresha ubu buryo kugira ngo babimenyere ntibazongere guhura n’ikibazo cy’amapfa.
N’ubwo bamwe mubahinzi bagaragaje ko ubu buryo bwo kuhira buhenze umuturage atabasha kubwigondera, Nsanganira yababwiye ko badakwiye kugira impungenge kuko Leta yateganyije gahunda yo kubunganira aho umuhinzi uzajya ugura ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kuhira, Leta izajya imutangira 50% by’ikiguzi nawe agashaka 50% asigaye.
Mu itorero ry’Ingamburuzabukene, abagoronome, n’abaveterineri basabwe gukora ibishoboka byose bagahangana n’ibishobora gutera amapfa byose, ku buryo mu Rwanda hatazongera kuvugwa inzara.
Minisitiri w’Intebe yagize icyo avuga ku nzara ivugwa mu Burasirazuba
Minisitiri w’Intebe Murekezi yasobanuye ko Leta iticaye ubusa ku kibazo cy’inzara kivugwa mu Burasirazuba
Ingamburuzabukene zasabwe guhangana n’ibikibangamiye umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi
Nsanganira avuga ko kuhira imyaka byaba umuti urambye wo kurwanya amapfa
Tony Nsanganira ubwo yaganiraga na bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo