Site icon Rugali – Amakuru

Minisitiri w’Ingabo yijeje kwihutisha kwishyurwa ku bahinzi b’ibirayi i Rubavu

Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Murasira Albert, yatanze icyizere ku bahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Rubavu ko bagiye gutangira kwishyurwa byihuse bakigeza umusaruro ku isoko.

Ni mu kiganiro yahaye abaturage b’i Rubavu nyuma yo guhabwa aka karere ngo agakurikirane nk’umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

Mu rugendo rwe rwa mbere, yahakoreye ku wa 15 Ugushyingo 2018, yasuye koperative z’abahinzi b’ibirayi mu mirenge ya Bugeshi na Mudende.

Minisitiri Maj. Gen. Murasira Albert yakirijwe ibibazo biri mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ibirayi nko gutinda kwishyurwa aho bamara icyumweru batarahabwa amafaranga.

Maj. Gen. Murasira yatanze icyizere ko bigiye gukemuka.

Yagize ati “Ikibazo mufite nakimenye, ni uguhabwa amafaranga yagenwe mukayabona vuba. Ndabizeza ko twagifatiye umurongo, ubu mugiye kugenda muyabona vuba duhereye ku minsi itatu. Muzajya muyabona mukizana umusaruro.’’

Yasabye abaturage kwizigamira ngo boroherwe no kubona amafaranga azabafasha kugura ifumbire.

Ati “Ndashaka ko mutangira kwizigamira ku buryo bitangira mu makoperative kandi bizabageza kure.’’

Mbere abaturage bagurishaga ibirayi 60 Frw, umusaruro utangiye guhurizwa mu makusanyirizo bigera kuri 120 Frw.

Mudenge Boniface utuye i Bugeshi yavuze ko abaturage bashukwa n’abungukiraga muri ako kajagari.

Yavuze ko “Ntimurashima, muracyashaka kubigurisha uko mwabigenzaga mu kajagari kahozeho. Ibi byose biterwa n’ababyungukiragamo batabona amafaranga nka mbere. Ndabasaba kwizera leta kuko igamije inyungu z’umuturage.’’

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Rubavu, Murenzi Janvier, yavuze ko abaturage bafite ikibazo cy’abungukiraga mu bucuruzi bw’ibirayi bigatuma abahinzi badatera imbere.

Ati “Ikibazo abahinzi bafite ni abantu (abamamyi) baza bakabafatirana mu murima bakabaha amafaranga make ibirayi bitaragera ku makoperative. Ubu umuhinzi ubasha kujyana ibirayi ahabugenewe agahabwa amafaranga yagenwe.’’

Guhera mu 2017, inzego zitandukanye zahagurukiye ubucuruzi bw’ibirayi nyuma y’uko bigaragaye ko harimo akajagari.

Minisitiri Maj. Gen. Murasira yanakoze inama n’abayobozi ba za Koperative SACCO ku kwihutisha gahunda yo kwishyura abahinzi no kuborohereza inguzanyo mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.

Abahinzi b’ibirayi muri Rubavu bijejwe ko bazajya bishyurwa vuba bakigeza umusaruro ku isoko

Umwe mu baturage atanga ikibazo kuri Minisitiri w’Ingabo

Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Murasira Albert, asura Koperative y’abahinzi b’ibirayi i Bugeshi

Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Murasira Albert, yijeje kwihutisha kwishyurwa ku bahinzi b’ibirayi

olivier@igihe.rw
Exit mobile version