Minisitiri wa Siporo n’ Umuco aravuga ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kuri Sitade ya Huye, ngo cyatewe n’ikibazo cya tekinike gusa.
Minisitiri Uwacu Julienne aravuga ko we ubwe yari kuri sitade ya Huye, kuba amashanyarazi yabuze ngo ntabwo byatewe na Mazutu yibwe nk’uko bamwe babivuga.
Minisitiri Uwacu avuze ibi nyuma y’aho mu gihe habaga umukino wa kabiri w’itsinda B, wahuzaga amakipe ya Cameron na Ethiopia, ubwo bari bageze ku munota wa 36, umuriro wabuze iminota igera kuri 12, umukino ugahagarara.
Umukino waje gusubukurwa amakipe yombi aza kunganya ubusa ku busa.
Mu gushaka kumenya icyateye iki kibazo cyagaragaje isura mbi ku Rwanda, ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Minisitiri wa Siporo, avuga ko mu kiganiro bagiranye n’abatekinisiye, ngo babwiwe ko byatewe n’ikibazo cya tekinike.
Yagize ati “habaye ikibazo tekinike kuri Jenereta (Generator) zakoreshwaga kuri Sitade, ntabwo ari ikibazo cya Mazutu yibwe”.
Naho ku bivugwa ko hari abakozi babiri muri Minisiteri y’umuco na siporo batawe muri yombi, Minisitiri Uwacu yavuze ko aya makuru atayazi, yasobanurwa na Polisi.
Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP André Hakizimana yahaye iki kinyamakuru, yavuze ko aya makuru atari ayazi, ariko agiye kubikurikirana akaza kubitumenyesha mu kanya.
Ni mu gihe umwe mu bakozi ba MINISPOC utashatse ko tuvuga izina rye yemeza ko umutekinisiye wabo witwa Rwabidadi Aimable n’undi ushinzwe moteri za sitade ya Huye baraye batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu.
Source: Minisitiri wa Siporo arahakana kuba hari uwibye Mazutu kuri sitade ya Huye – Izuba Rirashe