Site icon Rugali – Amakuru

Minisitiri Stella Ford ararwana niki ko atariwe wavanye ku myanya Mirenge na Dr Mugisha?

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 5 Mata 2017 iyobowe na Perezida Paul Kagame yakuye mu myanya John Mirenge wari Umuyobozi wa sosiyete nyarwanda itwara abantu mu ndege (RWANDAIR) ndetse na Dr Mugisha Innocent wari Umuyobozi w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza.

Iryo kurwa mu myanya ry’aba bayobozi ryavuzweho cyane, bamwe bibaza icyaba cyabiteye dore ko ibigo bayoboraga ari bimwe mu byari biri gukora impinduka zikomeye zigamije iterambere.

Nka Rwandair , yari imaze kugura indege zitandukanye kandi nini zo gutwara abagenzi. Ku mwaka Rwandair imaze kugera ku kigero cyo gutwara abantu nibura ibihumbi 700,ikaba ifite intego yo kugera ku bantu miliyoni ku mwaka.Iyi sosiyete kandi yari imaze kwagura ingendo hafi ku migabane yose y’isi.

Dr Mugisha Innocent yamenyekanye cyane muri Werurwe ubwo HEC yatangazaga ko yafunze amwe mu mashami na kaminuza icumi, nyuma y’igenzura ryakorewe izo kaminuza bagasanga hari ibyangombwa zitujuje.

Icyo cyemezo cyagize ingaruka ku banyeshuri batandukanye bafungiwe ariko Mugisha icyo gihe yasobanuye ko aho guhabwa ubumenyi bucagase ukazicuza nyuma, wategereza gato ababuguha bagakemura ibyo basabwa maze ugahabwa ubumenyi bwuzuye.

Mu kiganiro giherutse gutangwa kuri iyi nama y’abaminisitiri yateranye tariki 5 Mata, Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri yabajijwe icyo kibazo, avuga ko Perezida afite ububasha bwo gushyira abantu mu myanya no kuyibakuramo ku neza y’igihugu.

Minisitiri Stella Mugabo yavuze ko gukura umuntu mu mwanya cyangwa kumushyira mu wundi biba bitavuze ko yakoze nabi cyangwa hari ikibazo gihari.

Yagize ati “Uko turi aha twese, ntituri mu mwanya wo kubaza umuyobozi wacu n’impamvu agenda ashyira abantu mu myanya. Gushyira abantu mu myanya biza mu buryo butandukanye kandi si ukuvuga ngo iyo umuntu ahinduriwe umwanya cyangwa agakurwa mu mwanya ni uko atakoze, umuntu ashobora kuvanwa mu mwanya umwe ajya mu wundi, biterwa n’inshinganzo zigenda ziboneka.”

Yavuze ko Perezida ashyira mu mwanya umuntu akurikije ubunararibonye bwe cyanwa se ibyo igihugu gikeneye.

Ati “Ubishinzwe abona impamvu dushobora guhindurirwa imirimo tujya mu yindi bitewe n’ibyo igihugu gikeneye cyangwa se uko abibona.Tubirekere rero umukuru w’igihugu.”

Mirenge John wari umaze imyaka irindwi ayoboye Rwandair yasimbuwe by’agateganyo na Col Chance Ndagano, naho Dr Mugisha Innocent wayoboraga inama nkuru y’amashuri makuru (HEC) imusimbuza Dr. MUVUNYI Emmanuel, wahoze ashinzwe ibizamini mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).

Makuriki.rw

Exit mobile version