Site icon Rugali – Amakuru

Minisitiri Sophie Wilmès wanenze imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina yageze i Kigali yomboka

By Bukuru JC

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, yageze mu Rwanda bucece nyuma y’igihe ibihugu byombi bitarebana neza ahanini kubera umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Rusesabagina Paul.

Minisitiri Sophie Wilmès yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Ukwakira 2021; yitabiriye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) iteraniye mu Mujyi wa Kigali.

Ni uruzinduko rwa mbere, Minisitiri Sophie Wilmès yagiriye mu gihugu nyuma y’iminsi 36, hari urunturuntu muri dipolomasi y’u Rwanda n’u Bubiligi rwatewe n’urubanza rwa Rusesabagina.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwashyizweho akadomo ku wa 20 Nzeri 2021 nyuma y’igihe kirenga umwaka uyu musaza w’imyaka 67 ari imbere y’ubutabera akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN yari abereye umuyobozi ndetse akaba ari umwe mu bayishinze.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu mutwe w’iterabwoba.

Urubanza rukimara gusomwa, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi, byahise binenga imikirize y’urubanza bishimangira ko Rusesabagina “nta butabera buboneye yaboneye mu Rwanda.’’

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, yasohoye itangazo avuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo ko “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.

Ryavugaga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza rwa Rusesabagina, byatumye imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.

Aya magambo yatumye u Rwanda rusubika ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri barwo n’ab’u Bubiligi bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York muri Nzeri uyu mwaka.

U Bubiligi bwanenze ubutabera bw’u Rwanda mu rubanza rwa Rusesabagina mu gihe ari bwo bwarufashije kubona ibimenyetso by’ibanze byashingiweho mu kumuhamya ibyaha.

Muri iryo saka, Polisi y’u Bubiligi mu 2019 yinjiye mu rugo rwa Rusesabagina, hafatwa amakuru yose [yakuwe muri mudasobwa na telefoni bye] ajyanye n’uburyo yateraga inkunga ibikorwa bya FLN.

Minisitiri Sophie Wilmès ntiyakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu gihe abandi bitabiriye iyi nama bagiye bahura, bakanagirana ibiganiro byihariye.

Kugeza ubu nta ruhande na rumwe rwaba urw’u Rwanda cyangwa u Bubiligi ruremeza niba aba bayobozi bahuye.

Ikinyamakuru Rtbf cyo mu Bubiligi cyanditse ko Minisitiri Sophie Wilmès biteganyijwe ko azahura na bagenzi be bo muri Maroc, Algérie, Tunisie, Angola na Sénégal. Cyakomeje gishimangira ko inama ya Minisitiri Sophie Wilmès na mugenzi we w’u Rwanda itaremezwa.

Mu ruzinduko rwe, Minisitiri Sophie Wilmès, azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse no muri Camp Kigali ahiciwe abasirikare 10 b’Ababiligi ku wa 7 Mata 1994, bigizwemo uruhare n’abarindaga Perezida Juvénal Habyarimana.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo habaye inama y’abayobozi bakuru ba AU na EU, itegura izahuza abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize iyi miryango ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ari nayo izemerezwamo ingingo z’ubufatanye.

Iyi nama iri kubera muri Kigali iri kwiga ku ngingo zirimo ishoramari mu ikoranabuhanga, umutekano, amahoro n’imiyoborere, abimukira n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse no gusaranganya inking za COVID-19.

Iri gutegura iyagutse izahuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’uwa Afurika Yunze Ubumwe izabera mu Bubiligi muri Gashyantare 2022.

Inama ku bufatanye bwa Afurika n’u Burayi yemejwe bwa mbere mu 2000, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y’ubufatanye mu 2007.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, yageze mu Rwanda

Exit mobile version