Minisitiri Shyaka yibajije impamvu abanya-Kirehe 61% bakennye kandi bahabwa miliyari ya VUP ku mwaka. Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yibaza impamvu abatuye Akarere ka Kirehe 61%, bari mu cyiciro cya mbere ni cya kabiri cy’ubudehe, nyamara leta ibaha miliyari buri mwaka muri gahunda ya VUP kugira ngo ubukene bugabanyuke.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ugushyingo 2018 mu nama nyunguranabitekerezo n’abayobozi bahagarariye abaturage mu nzego zitandukanye mu Karere ka Kirehe.
Uru akaba ari narwo ruzinduko rwe rwa mbere akoreye mu ntara y’Iburasirazuba kuva yagirwa Minisitiri W’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Mu Karere ka Kirehe habarurwa ingo ibihumbi 13 200 zigizwe n’abaturage ibihumbi 53 bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Leta imaze imyaka ine itanga miliyari y’amafaranga buri mwaka muri gahunda ya VUP muri aka karere hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage. Miliyoni 400 zikaba zigenerwa abatishoboye mu buryo bw’ingoboka, naho miliyoni 600 zikagenerwa abatishoboye biciye mu bikorwa by’amaboko.
Minisitiri Prof. Shyaka yibajije impamvu ituma ubukene butagabanuka muri aka karere nyamara leta ntako iba itagize.
Yagize ati “Niba hano haza miliyari akaza muri VUP muri iyi myaka ine ishize, tukaba tugifite ibipimo by’ubukene bitanyeganyega abaturage bari mu cyiciro cya mbere bakaba bakimeze nk’uko bahoze ubwo bipfira he?”
Yakomeje avuga ko bishoboka ko amafaranga agera ku baturage ntibayakoreshe neza cyangwa hakaba hari abayirira abaturage bakabona make, asaba ko inzego bireba zikurikirana iki kibazo kugira ngo amafaranga leta itanga ajye agirira umumaro abaturage nihaboneka n’abayanyereza babiryozwe.
Kuva mu 2015 leta imaze gushora miliyari 15 mu gice cyahariwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage ariko biranga bikaba iby’ubusa abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ntibagabanyuke.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard yabwiye IGIHE, ko hari abaturage bahabwa amafaranga biciye muri gahunda ya VUP aho kuyabyaza umusaruro bakigira mu kabari.
Ati “Muri VUP leta ishoramo amafaranga menshi ku buryo abashaka gutera imbere bahita batera imbere ariko hari n’abakora bayabona bakayajyana mu kabari ntibizigamire, ntibategure ejo hazaza habo cyangwa ngo bigishe abana babo, abo rero nibo usanga bakiri inyuma.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari inshingano z’abayobozi gukomeza kubigisha bagahozaho kugeza abaturage babyumvishe, asaba ko abaturage bahindura imyumvire mu gihe babonye ubufasha bakabukoresha neza biteza imbere.
Kirehe ni akarere gakora ku mupaka wa Tanzania n’ u Burundi, abagatuye 85% bakaba batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu igenamigambi ry’imyaka itandatu iri imbere 2018/2024 aka karere kazakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari zirenga 137 z’amafaranga y’u Rwanda mu kugateza imbere cyane cyane hubakwa ibikorwa remezo no guteza imbere abaturage muri rusange.