Olivier Rwamukwaya ashimangira ko ibyo ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwa APRED Ndera bumushinja ari ukumuharabika no kumwandagaza mu buryo butagakwiye.
Avuga ko ibyo ashinjwa kuba yaravuze, byo kwirukana Abagande, n’umurwayi wo mu mutwe atapfa kubivuga, n’ubwo nta n’ububasha abifitiye.
Kalisa Andrew, umuyobozi wa APRED, avuga ko ubwo Minisitiri Rwamukwaya yasuraga iki kigo, kuwa 4 Gashyantare 2016, yavuze amagambo mabi imbere y’abarimu n’abanyeshuri.
Uyu muyobozi w’ishuri, mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2016, yahamirije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Rwamukwaya yakangishije Abagande kubirukana, aho ngo yababwiye ko niyongera kuhasanga ibibazo by’amajipo magufi n’imisatsi azahita afunga ikigo bagasubira iwabo muri Uganda.
Kuri we, biratangaje kumva minisitiri abita abanyamahanga kandi bazi ko ari Abanyarwanda, akavuga ko bitanumvikana uburyo Minisitiri Rwamukwaya yabonye ayo majipo akabona ari magufi mu gihe we (umuyobozi w’ishuri) yabonaga ntacyo atwaye.
Imbere y’abarimu n’abanyeshuri (kuri rassemblement), nyuma yo gukora igenzura, Rwamukwaya yaraje “ubwo aratangira aravuga, avuga ibintu byinshi, cyane cyane avuga ku misatsi no ku majipo magufi, aravuga ati ‘icyumweru gitaha nzohereza abagenzuzi banjye nibasanga iby’amajipo mutarabitunganya n’imisatsi nibambwira ko mutarabihindura mfite ubushobozi bwo gufunga iki kigo nkabuza n’abanyeshuri kwigira mu Rwanda mwashaka mugasubira i Bugande,” nk’uko Kalisa Andrew uyobora iri shuri yabibwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe.
Kalisa Andrew yakomeje agira ati “Icyansigaye mu mutwe ni icyo kijyanye n’imisatsi ariko icyo cyo gusubira muri Uganda nagitekerejeho nyuma ndibaza nti ‘ese koko ibyo gusubira Uganda bije bite?’ Narabitekereje numva ari ibintu bibi, kandi twari mu cyumweru cy’Intwari, kandi tuzi ko intwari zarwaniye abantu bose kugira ngo igihugu kibohorwe, Abanyarwanda bagire umudendezo aho kugira ngo abari barahunze bagaruke.”
Aha agaragaza ko abari muri iki kigo batari n’impunzi kuko impunzi zari ba se na ba sekuru kandi nta n’ubwo abantu bose biga cyangwa bakora muri iki kigo bavuye muri Uganda, ati “Kuki atavuze ngo mujye i Burundi cyangwa ahandi?”
Nk’uko Kalisa Andrew akomeza abisobanura, “bwarakeye mpumuriza abanyeshuri ndababwira nti ‘mwa bana mwe nta muntu ufite uburenganzira bwo kubwira abana ngo bashatse bajya muri Uganda, n’ubwo yafunga ishuri, ishuri ryo barifunga rwose ntawababuza ariko ufite uburenganzira bwo kwigira ahari ho hose mu Rwanda’.”
Kalisa avuga ko yumvise aya magambo yumva aratunguwe, ashatse kubaza Rwamukwaya impamvu ayavuze (aho kuri rassemblement) aramubuza, amubwira ko yaba aretse akaza kubaza abanyeshuri bagiye.
Minisitiri Rwamukwaya arabigarama
Nyuma yo kumva ibivugwa n’uyu muyobozi w’ishuri rya APRED Ndera riherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ikinyamakuru Izuba Rirashe cyashatse kumenya ibyo Minisitiri Rwamukwaya abivugaho, abihakana yivuye inyuma, avuga ko ari ugusebanya n’akagambane.
Rwamukwaya avuga ko n’umwanya ari ho mu buyobozi bw’igihugu utamwemerera kuvuga amagambo nk’ariya ashinjwa kuba yaravuze, ati “n’umurwayi wo mu mutwe ntiyahirahira ngo avuge ayo magambo, indangagaciro z’ubunyarwanda natojwe ntabwo zinyemerera kuvuga amagambo nk’ayo.”
Aha yagaragaje ko n’umuntu waba ufite ayo magambo mu mutwe we atatinyuka ngo ayavugire mu ruhame ati “Ibyo ni uguharabikana kandi bihanwa n’amategeko.”
Ishuri rya APRED Ndera n’irya Doctrina Vitae yo muri Gasabo, yose yasuwe ku munsi umwe (ku wa 04/02/2016) muri gahunda yo kugenzura uko amashuri yashyize mu bikorwa ingamba zo guteza imbere isuku ndetse no kurwanya malaria mu mashuri.
“Nyuma yo kuzenguruka ikigo no kureba inyubako zitandukanye, abayobozi, abarimu n’abanyeshuri ba buri shuri bagiriwe inama ku byo bakwiriye gukosora kandi ibiganiro byose byabereye mu ruhame (ku bibuga bakiniramo Volley ball). Ntabwo icyari kigamijwe ari ugufunga ishuri iryo ari ryo ryose!”, nk’uko Rwamukwaya abisobanura.
Yunzemo ati “Naho ibyo gusubiza abantu aho baturutse, uretse ko ntazi niba hari uwakwibeshya ko abifitiye ububasha, jye sinshobora no kubirota ku bw’Uwiteka nkorera ndetse n’indagagaciro z’Ubunyarwanda natojwe kandi mpora ntoza abandi! Ukuri ntikujya gutsindwa!”
Mu gukurikirana iyi nkuru, ntabwo twabashije kuvugana n’abanyeshuri ngo twumve uvuga ukuri hagati y’aba bayobozi bombi, cyane ko amagambo Rwamukwaya ashinjwa bivugwa ko yayavugiye imbere y’abanyeshuri, kuko twasanze abanyeshuri n’abarimu bari mu mashuri.