Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, ntavuga rumwe n’ababyeyi, abarezi n’abandi bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe n’imyambarire y’abakobwa cyane cyane abiga mu mashuri yisumbuye ‘basigaye bambara nk’abagiye mu birori’.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko batewe inkeke no kubona uburyo bamwe mu bakobwa biga mu mashuri yisumbuye basigaye bajya kwiga bambaye impenure amatako yose ari hanze, iminwa bayisize ibintu bitukura, imisatsi idefirije cyangwa isutse ku buryo utamenya niba ari umunyeshuri wo muri icyo cyiciro.
Abashinzwe uburezi mu Rwanda bavuga ko iyi myambarire igira ingaruka zikomeye ku myigire kuko usanga nk’abanyeshuri b’abahungu barangariye abakobwa bagaragaza ibibero, abakobwa bandi nabo ugasanga barangariye bagenzi babo uko basokoje, uko basize iminwa n’ibindi.
Hari n’abarimu kandi bahamya ko bibangamiye imyigishirize kuko hari nk’ubwo umukobwa yicara imbere y’umwarimu ikariso igaragara, ugasanga bivuyemo ubushotoranyi. Ibi bikiyongeraho abahungu usanga bajya kwiga ipantalo bazifashe mu ntoki cyangwa baraziciye bikabije.
Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko atemeranya n’aba binubira iyi myambarire y’abana b’abakobwa kuko ari imyumvire itajyanye n’igihe.
Yagize ati “Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo.”
Yongeyeho ko ikibazo kidafite abana b’abakobwa ahubwo ari abagabo birirwa babareba bagashaka kubagenera uko bambara.
Yagize ati “Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. Dukeneye kurenga iyi myumvire idafututse.”
Ibitekerezo bya Nduhungirehe byanashyigikiwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wavuze ko ‘iyo myumvire idafite ishingiro idakenewe’.
Bamwe mu bakurikiye iki kiganiro kuri Twitter, bagaragaje ko ikibazo gikwiye gushakirwa mu muco n’uburere mu miryango. Uwitwa Kubwimana Hassan yavuze ko iyo myambarire ikwiye gukosorwa kuko idakwiye.
Yagize ati “Iyi myambarire mu nzira abantu bashobora kubika amaso bakabyirengagiza, ikibazo kiza kuri uriya mwarimu gabo umwigisha, kuri bariya basore bigana, iyo myambarire nikosorwe rwose ntibikwiye.”
Uwitwa Phina Kami na we yagize ati “Nyakubahwa Amb. ni ukuri nishimiye umutima mwiza ufitiye bashiki/bakobwa bacu. Ese ujya wibaza ko habaho ishyirwa ku nkeke mu bitekerezo rishingiye ku gitsina cyangwa abagabo ishyirwa ku nkeke ntibibareba. Ese ikigezweho ni sosiyete itagira icyo igenderaho na kimwe?.”
Nubwo bamwe babona ko imyambarire mu mashuri yisumbuye atari ikibazo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), Dr Irénée Ndayambaje, aherutse gutangariza IGIHE ko kibahangayikishije kandi ibivugwa n’ababyeyi ndetse n’abarezi bifite ishingiro.
Yagize ati “Ni ikibazo navuga ko kiduhangayikishije kuko hari aho natwe twagiye tubona abanyeshuri bambaye nk’abagiye mu birori, umunyeshuri ukabona inzara yasize amarangi atandukanye, ugutwi kuzuyeho amaherena mbese twabonye ko ari ikibazo.”
Avuga ko mu mategeko ibigo by’amashuri yisumbuye yaba aya Leta cyangwa afashwa nayo ku bw’amasezerano, bakwiye gushyiramo ibijyanye n’imyambaro ikwiye, mu rwego rwo gusigasira indangaciro n’umuco nyarwanda.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac, ubwo yasuraga ibigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali, yatunguwe n’imyitwarire y’abanyeshuri bo muri APACE, yasanze bafite imisatsi isutse n’amaherena, abakobwa bisiga ibirungo ku maso no ku minwa (maquillage) ndetse n’inyogosho zidasanzwe zizwi nka Penke ku bahungu bahiga.
Byatumye ahita asaba ubuyobozi bwa APACE kwita ku nyogosho n’imyambarire y’abanyeshuri babo no kujya bahita birukana umunyeshuri ufite ibintu nk’ibyo.
Yagize ati “Mwite ku isuku y’abanyeshuri banyu cyane cyane ku misatsi y’abakobwa n’ibintu bisiga, mwite ku nyogosho z’abahungu. Ni gute umwana yaza kwiga afite imisatsi imeze kuriya agatsinda? Ntiyatsinda kubera ko nta mwanya aba afite wo kwiga kuko igihe kinini akimara ari mu misatsi kandi iyo abuze amafaranga yawo ni hahandi ajya kuyashakisha.”
REB yemeza ko n’iyo ishuri ryaba ritsindisha neza 100% ariko abanyeshuri badafite umuco ntacyo byaba bimaze kuko ejo hazaza habo haba hari kubakirwa ku musenyi.
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo