Minagri yemeje ko Abanyarwanda bihagije mu biribwa nubwo hari uturere twarumbije. Minisitiri Mukeshimana yashimangiye ko nubwo hari intara zahuye n’ibibazo, ku rwego rw’igihugu umusaruro uhagaze nabi, ikibazo ari ugusaranganya ibihari.
Yagize ati “Ku rwego rw’igihugu ukwihaza mu biribwa kurahari, ahubwo ikizasigara kitugoye nk’Abanyarwanda ni ukugira ngo tubikwirakwize bigere no kubatabifite.”
Yasobanuye ko ukwihaza mu biribwa ku rwego rw’igihugu bivuga ko hari ibiribwa bihagije aho byaba biri hose, noneho hagasigara ikibazo cyo kubikwirakwiza bigera ku bandi.
Kwihaza ku biribwa ku muntu cyangwa umuryango bisobanura ko hari ufite ibiribwa mu rugo iwe cyangwa hari ubushobozi bwo kubigura.
Minisitiri Mukeshimana avuga ko hazakomeza gukorwa ibigabanya ibibazo by’umusaruro muke nko gukomeza gufasha abaturage bahuye n’izuba mu kubona ibibatunga, ubukangurambaga bwo gukangurira abahinzi kuvomerera imyaka yabo no kubakangurira guhunika ‘kubika ibibatunga mbere y’uko bagurisha’.
Abaturage nibavuga rumwe na Minagri
Iyo ugeze ku masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali, ingaruka z’umusaruro zirigaragaza kuko ibiciro by’biribwa byihagazeho.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE mu isoko rya Kimisagara, bavuga ko muri iyi minsi ibishyimbo, ibigori, ibijumba, ibitoki n’ibindi bikomoka ku buhinzi bigura umugabo bigasiba undi. Ibi bigatuma bemeza ko nta kwihaza mu biribwa guhari kuko n’ibihari batabasha kubigura.
Uwitwa Jean de Dieu Munyemana yagize ati “Niba ikiro cy’igitoki kigura 380 Frw, ibishyimbo 450 Frw, ibigori byo byarabuze, urumva twihagije mu biribwa gute kandi n’ibihari tutabasha kubihaha.”
Ibi binashimangirwa na Mukandanga Suzana, wemeza ko ibiribwa nta bihari kuko bihari byahenduka abaturage bagahaha. Avuga ko intoryi zonyine arizo zigerageza guhenduka kandi ntawazirya zonyine.
Uduce twagiye duhura n’amapfa hirya no hino mu gihugu Leta yagiye itanga ibiryo byo kugoboka imiryango itifashije.
Minisitiri Mukeshimana yashimangiye ko nubwo hari intara zahuye n’ibibazo, ku rwego rw’igihugu umusaruro uhagaze nabi, ikibazo ari ugusaranganya ibihari.

Igihe.com