Minisitiri Evode yamaganye ba noteri batera kashe ari uko bapfumbatijwe. Abakora umurimo w’ubunoteri mu turere dutandukanye bagawe kubera bamwe muri bo basiragiza abaturage, bakabima serivisi kugirango babanze babahe ruswa. Byatangarijwe mu nama y’umunsi umwe yahurije hamwe ba noteri b’uturere bose kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Kigali.
Ubushakashatsi buherutse bwakozwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) ku mitangire ya serivisi, rwagaragaje ko abaturage bishimira serivisi za noteri ari 58 %. Ni amanota make ugereranyije n’ayo izindi nzego zabonye kandi urwo rwego rukaba rumwe ruganwa n’abaturage cyane mu buza bwa buri munsi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yasabye ba noteri kuba inyangamugayo ndetse n’icyatuma umuturage ataha atishimiye serivisi yahawe.
Yagize ati “Ubunyangamugayo bw’umunoteri nta handi hantu wabupimira, ubupimira mu bikorwa bye.Nta munzani upima ubunyangamugaye.Nababwiye ko serivisi batanga hari uburyo ireberwamo ishusho y’igihugu cyacu mu mitangire ya serivisi. Ntabwo ba noteri bakwiye kuba bishimira amanota bafite mu bushakashatsi bwa RGB, bakwiye kugenda bakinyara mu isunzu kandi bakajya bitondera ibintu bimwe na bimwe cyane cyane ko ikintu kiriho umukono wa noteri gikunze kugira agaciro.”
Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode
Evode yavuze ko bidakwiye kumva noteri wimye serivisi umuturage ashaka ruswa. Ati “Twabasabye kwirinda ingeso ya ruswa.Ninjiye muri salle bavuga ngo ya kashe y’umutuku kugira ngo uyibone …gusiragiza abaturage bagahora bagaruka , ntabwo aribyo bikwiye kuba bibaranga kuko iyo batanga serivisi zimeze gutyo ni igihugu cyose baba bahesha isura mbi.”
Felicien Usengumukiza uyobora ishami ry’ubushakashatsi muri RGB, yavuze ko ba noteri b’ubutaka aribo bagaragajwe nk’abadatanga serivisi nziza ku baturage.
Ati “Cyane cyane ba noteri b’ubutaka nibo bafite ikibazo kidasanzwe cyangwa se abaturage banenga.Kugira ngo ubune icyangombwa cy’ubutaka, kugirango noteri agusinyire, abaturage bagaragaza ko bitabanogeye. Ruswa mu banoteri ishingiye mu kwanga gushyira umukono ku byangombwa byabo cyangwa se gukerereza nkana gutanga iyo serivisi.Akakubwira ngo genda uzagaruke ejo kugirango wibwirize.”
Hategekimana Innocent , noteri ukorera mu Karere ka Gakenke yavuze ko atari ba noteri bose baka ruswa, gusa avuga ko umubare muke wabo nawo ujya uba umbogamizi.
Yagize ati “Twagaragaje ubwinshi bwa serivisi dusabwa , nubwo utemerewe kubwira umuturage ko ufite ibintu byinshi. Igihe aje uramwakira ukamusobanurira ibikenewe kandi ukagerageza kumufasha… Kuba turi bake bwo turi bake”
U Rwanda rurifuza ko nibura igipimo cy’imitangire ya serivisi umwaka utaha cyaba kiri kuri 85 %.
Felicien Usengumukiza uyobora ishami ry’ubushakashatsi muri RGB
Makuriki.rw