Abari mu nzego zikora ubushakashatsi mu buhinzi baranengwa ko ubushakashatsi bwabo ntacyo bufasha ubuhinzi bwo mu gihugu, haba mu kongera umusaruro, kurwanya indwara, kuzivura ndetse no gutanga umuti urambye w’ahazaza mu buhinzi bwo mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine, yasabye abakora ubushakashatsi kwikubita agashyi, bagakora ubushakashatsi busubiza ibibazo byugarije ubuhinzi.
Ati “Nari nzi ko abantu bize bakunda gusoma, ariko si ukuri. Nafashe abashakashatsi ba RAB batandukanye, ni bwo nari nkigera muri Minisiteri, gahunda irambye yo guhindura ubuhinzi ntayo bazi pe! Biragoye cyane rero kwizera ko bazasubiza ibibazo biri mu buhinzi, byunganira gahunda y’igenabikorwa rihindura ubuhinzi batayizi, ndetse n’abo twita abashakashatsi ntabwo bazi gahunda za Leta.”
- Imyumbati ni kimwe mu bihingwa byibasiwe n’indwara zitarabonerwa umuti (Foto archive)
Mu kiganiro ku mpinduramatwara ku buhinzi cyatanzwe n’umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, naho hagaragajwe ko abashakashatsi mu buhinzi badasubiza ibibazo bibangamiye abahinzi bo mu Rwanda.
Uwo mukozi yagize ati “Kugira ngo tubashe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi biradusaba ko ubushakashatsi bwacu bunoga bukagira imbaraga, kugira ngo bushyigikire ubuhinzi n’ubworozi.
Hari ibitugaragariza ko intambwe ikiri ndende, ni urugero rwatanzwe rw’indwara ya kabore y’imyumbati (….) ibibazo bigaragara mu bushakashatsi ni uko butajyana n’icyerekezo igihugu kirimo, haba mu kubona imbuto nziza ijyanye n’igihingwa cyatoranyijwe n’uburyo bwo kurwanya ibyonnyi. Usanga ubushakashatsi bukora ibijyanye n’ibyo abatanga amafaranga bashaka, ariko ntibaze basubiza ibibazo bikuru biri mu gihugu.”
Ibindi abashakashatsi banengwa ni uko ubu batarareba kure ngo basubize ibibazo byagaragaye, bashake imbuto zishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, imikoranire y’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi kugira ngo ibyabuvuyemo bigere ku baturage.
- Minisitiri w’Ubuhinzi, Gerardine Mukeshimana
Kugeza ubu Akarere ka Rwamagana kagiye kumara imyaka 3 kagabanyije ubuso bwahingwagaho imyumbati, buva kuri hegitari 6000 bugera kuri hegitari 600, ahanini bitewe n’indwara yadutse muri iki gihingwa.
Source: Imvaho Nshya