Orchestre Impala ni rimwe mu matsinda atazibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda bitewe n’ibigwi bidasanzwe ryubatse mu ruhando rwa muzika. Orchestre Impala izwi cyane mu ndirimbo zakanyujijeho nka Anita Mukundwa, Abagira amenyo, Iby’Isi ni amabanga, Inkuru mbarirano, Mbega ibyago, Hogoza ryanjye, Amavubi, Bonane n’izindi n’ubu zigikunzwe bikomeye.
Orchestre Impala yashinzwe n’abaririmbyi barindwi ahagana muwi 1974, mu batangije Impala harimo Sebanani , Soso Mado, Kali wa Njenje , Maitre Rubangi, Fidèle Jacard, Semu Jean Berechimas, Gasigwa Abdukatifu bahimbaga Tubi Lando na Sebigeri Paul (Mimi La Rose).
Abahanzi bari bagize iri tsinda hafi ya bose bitabye Imana, bamwe bakaba barazize Jenoside yakorewe abatutsi muwi 1994.
Sebigeri Paul uzwi ku izina rya Mimi La Rose niwe muhanzi wari ugize abaririmbaga mu mpala wabashije gusigara, akaba agenda atangaza bimwe mu bikorwa bitandukanye iri tsinda ryajyaga rikora.
Abazi Impala bamenye umugani wakwirakwiye mu Rwanda hose uvuga ngo “Ntacyabuza Impala gucuranga,” ariko hariho abawuvuga batazi aho wavuye gusa Mimi La Rose yasobanuye byinshi ku nkomoko z’uyu mugani.
Mimi La Rose yagize ati “Mu myaka ishize Njyewe n’itsinda ry’Impala twagiye gukorera igitaramo gikomeye i Gikongoro ahazwi nka Nyamagabe, ni uko bitewe n’uburyo twari dukunzwe cyane abantu babaye benshi babura aho bajya biba ngombwa ko bamwe burira mu biti, twakoze igitaramo maze umwe mu bitabiriye igitaramo wari wuriye mu giti umuziki waramutwaye cyane aza gushiduka yaguye hasi ahita yitaba Imana, bahise babitubwira ni uko natwe tubwira abakunzi bacu ko tugiye guhagarika ikirori kugira ngo duhe agaciro umuntu wari uburiye ubuzima bwe mu gitaramo cyacu, twabikojeje abantu maze baraducyaha baratubwira ngo Ntacyabuza Impala Gucuranga umuntu witabye Imana umuryango we numujyane gusa Impala zikomeze zicurange.”
Ni aho havuye umugani uvuga ngo Ntacyabuza Impala Gucuranga, ndetse wae gukwirakwira mu Rwanda hose, k’uburyo Impala zataramiraga ahantu hose abaturage batitaye ku ngaruka runaka.
Source: http://www.touchrwanda.com/2017/06/mimi-la-rose-yasobanuye-ahavuye-insigamigani-ntacyabuza-impala-gucuranga/