Site icon Rugali – Amakuru

Mimi Kagabo: “Kubera iki babyara banjye b’ abahutu, nabo bagizwe imfubyi nkuko nagizwe imfubyi batabona ubwo burenganzira bwo kwibuka?”

Mbonyumutwa Ruhumuza

Ku itariki ya gatandatu gicurasi 1994, abasirikare ba FAR, baje kuri le couvent des petites sœurs de Jesus, aho hari harahungiye abana bahungaga jenoside n’ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda, bakusanya abana bavuga ngo baje « gusasira Habyarimana » bafata imbunda bayitunga ku mwana umwe muri abo wari ufite imyaka 12 bavuga ngo baramuturitsa umutwe, kuberako ngo « na Rwigema yagiye angana arcyo ». Uwo mwana W’umukobwa batunze imbunda, warumaze ukwezi agizwe imfubyi, yageze aho arokoka hamana, none ubu asigaye aba muri Canada.

Uyu munsi, muri gicurasi 2020, imyaka 26 nyuma yuko Mimi Kagabo yaciye muri iyo nzira y’umusaraba akiri umwana, bamwe mu bitwaza ko bavugira abarokotse jenoside y’akorewe abatutsi, barimwo kumwibasira, kumutuka, bakageza naho bamusubiriramwo bene izo menaces zurukozasoni yarazi ko yasize inyuma burundu.

Icyo bamuhora? Kuba yaravuze ati « niba buri mwaka nshobora kuvuga akababaro kanjye, Isi yose ikanyumva, ikampoza, kubera icyi babyara banjye babahutu,nabo bagizwe imfubyi nkuko nagizwe imfubyi batabona ubwo burenganzira? »

Abo bose bari kumwibasira no kumukorera izo menaces zurukozasoni, nifuzaga kubabaza, Ese mutaniyehe, n’abo bashakaga kumwambura ubuzima bamuziza ubwoko bwe?

Ese Kizito Mihigo nawe mwishe mumuziza kutemera kugendera mu nzira y’amacakubuli muba mwifuza kuturagiriramwo kungufu y’aba yarababeshyeye aho yavuze ati « muha jenoside Agaciro karenze ako muha abayirokotse »?

Ese iyo mufashe akanya mugatecyereza kumvugo cyangwa ku mikorere yanyu , mwumva nta soni bibateye?

Ese namwe mubireba bikabatera agahinda Ariko mukihitira mugaceceka, mu bona ko kubiceceka, nti mwamagane bene abo aribyo bizazana impinduka mwifuza muri sosiyete yacu?

Abanyarwanda uwaturoze ntiyakarabye.

Exit mobile version