Abarwanya ubutegetsi bwa Kagame bafite ibibazo bitandukanye, ariko muminsi yashize byaragaragaye ko bishoboka gukorerahamwe kandi ko abayoboye opposition nibafatanya binashoboka guhirika ingoma mpotozi ya Paul kagame. Ariko agatsiko nako karabibonye kandi karisuganije ndetse kurenza uko abantu babikyekyaga. Agatsiko kasanze hari ibibazo kagomba kwitaho kugirango kabashe guhagarika opposition bityo gahamane uburenganzira bwo kwica no gukiza.
Ikibazo cyambere agatsiko kitayeho ni uburyo bwo kumenya amakuru; twese turabizi ko intwaro ikomeye muri politike ari ukumenya gahunda z’uwo muhanganye, ibi guverinoma nyinshi zibitangaho amafaranga menshi, aho bitandukaniye n’iya Kagame nuko ibindi bihugu bikoresha ubu buryo kunyungu z’abanyagihugu bose. Kuri Paul Kagame n’agatsiko ke, ibi bikorwa kugira ngo birinde,barinde imitungo yabo babonye bahemutse kandi bikomeze kubutegetsi. Kubera igihugu nk’u Rwanda gikenye, ayamafaranga ava mumisoro y’abaturage, ariko cyanecyane akaba ari n’imyenda guverinoma y’u Rwanda igenda ifata hirya no hino.
Mwunvise ibyabaye kw’ikompani yitwa WhatsApp, ikyi n’igice kimwe cya facebook kuko byose bikuriwe n’uwitwa Mark Zuckerberg . Mukwezi Gicurasi uyu mwaka iyi kompanyi yarisanzwe ari kabuhariwe mwitumanaho ryihuse kandi rifite umutekano wizewe,ikompanyi kizwi cyane yinjiriwe n’abajura (hackers) bashaka gukuramwo amakuru. Ububushobozi bwakorewe muri Isirayeli bwakozwe n’ikigo cyitwa NSO ishami ryacyo ryitwa PEGASUS. Ubu bushobozi cyangwa software bwinjijwe muri telephone z’abantu benezo batabizi, kandi ari ntanikosa bakoze ry’uburangare.Ahubwo byaturutse kumakosa ya WhatsApp kuko muri technology yayo harimo umwanya abashaka kwinjirira abandi babashije kwinjiramwo.
Nyuma yo gukoresha ubujura butandukanye no kwishura akayabo, u Rwanda rwabashije kwinjira mumatelephone y’abayobozi b’imitwe ibarwanya ariko bibahenze cyane. Hari amakuru avuga guverinoma y’u Rwanda Yagiranye amasezerano nabashinjzwe iperereza mugihugu cya Isirayeli cyo gukoresha buriya bushobozi mugihe cy’umwaka umwe kuri million Icumi z’amadorale(10.000.000£) amasezerano bagiranye avuga ko bazakurikirana abantu 100 gusa (amatelephone y’abantu ijana), bashaka kugira uwo bongera kuli iyi liste bagatanga 100.000$ kuri buri numero ya telephone nshya bongeyeho. Muri opposition hari abo twamenye ko bari mubinjiriwe, nubwo bitavuzeko ko amakuru bashakaga bayababonyeho, cyane ko benshi muribo bari basanzwe birinda kuko byari bizwi ko Kigali ibakurikirana hakoreshejwe ubundi buryo bwa technology cyane cyane hifashijijwe bakabuharuiwe bo mubuhinde no mubushinwa basanzwe bakora akazi ko kwinjira muri za mudasobwa z’abandi.
Abo twabashije kumenya bibumbiye mimitwe igwanya ubutegetsi abandi mumiryango idaharanira ubutegetsi, ariko birunvikana ko hari nabenshi tutamenye, list ni iyi:
Muri RNC:
- Gen Kayumba Nyamwasa
-
Emmanuel HAKIZIMANA
-
Condo Gervais
-
Frank Ntwali
-
Faustin Rukundo
-
Ben Rutabana
-
Jean paul tirayishimye
Amakuru dufite nuko telephone zinjiriwe za Gen Kayumba ari izo yakoreshaga mubintu bisanzwe gusa kuko yarabizi ko zabaye hacked, Frank Ntwali nawe yaburiwe ari ntakintu baramukuraho, ndetse na HAKIZIMANA Emmanuel kimwe na Placide KAYUMBA na Justin Bahunga ntakintu babakuyeho.
Muri FDU:
- Placide Kayumba
-
Josepp Bukeye
-
Ingabire Victoire
-
Justin Bahunga
Muri MRCD:
- Irategeka Wilson
-
Rusesabagina (ntakintu bamukuyeho kuko yahinduye telephone bagatinda kuyimenya)
-
Twagiramungu Faustin
Abikorera n’imiryango mpuzamahanga:
- David Himbara
-
Joseph Mtata
-
Amb Ndagijimana JM
Abotwabashije kuvugana mubinjiriwe bakaba barabimenyeshejwe na whatsAPP, batubwiye ko WhatsApp yababwiye uburyo bushya bwo kwirinda, kandi inabagira inama yo guhindura amatelephone kuko bizwiko uburyo bwakoreshejwe mbere n’abajura budashobora kongera gukoreshwa kuko umutekano wa WhatsApp wakajijwe.
Guteza amacakubiri muri opposition: Paul KAGAME atewe ubwoba no kubona urugaga rw’amashyaka atanu (P5) rumaze igihe kingana gitya rutarasenyuka, kandi abona ko igenda igana munzira yo gukorana n’abandi banyarwanda cyacyane nka FDLR na MRCD, ibi biteye ubwoba ubutegetsi bwa P kagame cyane kuberako abona ko bizagorana guhagarika opposition yishize hamwe. Kugirango ubutegetsi bwa Kigali bubashe guhungabanya opposition bwashize imbaraga mukubiba amacakubiri mubagize urugaga P5 ndetse no kuyitera ikoresheje abanyamuryango biyo mitwe igize p5. Ni muri urwrwego ibintu byinshi bigiye kuzajya bikorwa na Kigali bigatwererwa bamwe mubagize opposition nubwo atari strategy nshya bagiye kuzajya bibikora kubwinshi. Ibi bireba cyane RNC na FDU kurushya abandi nubwo nabo bandi batagomba kwirara kubera impamvu zunvikana.
Ikigamijwe cyane ni uguteranya Abahutu n’Abatutsi,kubuza RNC na FDU kubona abayoboke bashya, no gushaka uko batera ubwoba Ingabire Victoire ngo yitandukanye na P5 bityo babone uko basenya Ingabire n’ishyaka rye. Ibi bijye nyuma yuko basanze Ingabire Victoire ari ikibazo gikomeye ndetse bishoboka ko ashobora no guteza impinduka iturutse mugihugu mw’imbere. Ikindi hari gahunda yo kuvugisha abayobozi bamwe bo muri FDU ibitari ngombwa kugira bizitirirwe Ingabire bityo bamufunge bamuziza abamwiyitiriye, FDU ikomeze yitonde cyancyane ibivugirwa munama rusange zaba ari izibera mumuhezo ndetse nizo muri rusange.
RNC yashoweho amafaranga menshi cyane, amakuru ava Kigali avuga ko Kagame yasabye ko amafaranga yose ashirwa mubutasi nibura kimwe cyakabiri gikoreshwa mukumenya gahunda za RNC gusa, impamvu nuko:
- Kigali yibwirako RNC ariyo ikora byinshi kubijyanye nibikorwa bitegura ihirima ry’ingoma mpotozi ya Kagame,
-
kuberako bababuze abantu mubusholisholi bwa RNC babaha amakuru y’ibikorwa; muminsi ishize byagaragaye ko mubayobozi ba RNC bo mukyikyiro kyagatatu , harimwo aba batanga amakuru kungoma y’agatsiko, Kigali yakomeje kugira ikibazo cyo kudashobora kwinjira mubuyobozibwa RNC cyancyane kuva kurwego rwa NEC kujyana hejuru, ibi byatumye itanga amafaranga menshi mubijyanye no kubinjirira mubikoresho nka telephone ndetse na za mudasobwa. Ikindi gitera impungenge Kagame kuri RNC ni uburyo RNC yubakiye mubice byose byisi none bikaba bigeze kugeza no mukarere.
Ingoma y’abicanyi ba KAGAME , babinyujije mubantu bake cyane, barashaka kuzateza akavuyo muri P5 bitwaje ikibazo cy’abacitse kw’icuma rya genocide yakorewe Abatutsi, ibi kandi biri no muburyo bwo kubababuza gufatanya n’abandi bakoresheje amacakubiri ashingiye kumoko. iyi strategy izatangirana n’abantu bake muzabona bashka kwinjira mw’ishyaka Amahoro People’s Congress niba batagerageramwo, nibageramwo bazatangira guteza akavuyo haba mu mahoro ubwabo ndetse no muri P5, igihangayikishije ubutegetsi bw’agatsiko ni uburyo Amahoro PC, ifite stabilite kandi ikaba yerekana ko ifite ijambo mubikorwa byose bya P5.
Gkwiza ibihuha Kigali yabishizemo imbaraga mugukwiza ibihuha kuko izineza ko abanyarwanda benshi bemera ibyobabwiwe cyanecyane amakuru atari meza. Ibi ibigeraho yifashishije bamwe mubantu basanzwe bazwi cyangwa bigaragagaraza nkabarwanya ingoma yagatsiko kandi bayobya uburari; nk’ abanyamakuru cyangwa bashinga amaradio bitirira opposition.
Noble Marara, uyu muyobozi wa Radio Inyenyeri amaze igihe kinini akorera KABAREBE, umuntu wenyine ugishidikanya ko MARARA adakorera Kigali ni udashaka kubibona, kandi iyo wigize impumyi ufite amaso ntawundi warenganya. Noble MARARA, niwe wagambaniye uwitwa Micheal RWARINDA, Amakuru yatanzwe na ma Micheal Rwarinda ubwe nyuma yo gufatwa, nuko Marara yasezeranije Rwarinda amafaranga ndetse ngo akanayamuha,nyuma bavuganye MARARA amubaza niba akenye andi Rwarinda amubwira ko ayakeneye, umuntu Marara yari yaratumye ngo amuhe ayo mafaranga yambere yamubwiye ko aribwongere guhirira nawe aho bahuriye mbere akamuha 200$, Rwarinda yarahageze ategereza iminota itarenze ine yibona yageze mumaboko y’ibisumizi kandi uwo muntu ntawe yigeze abona. Hari n’amakuru yatanzwe kandi atangwa n’umuntu uturutse ikigali wemeje ko ifatwa rya Major Emmanuel Nkubana, Marara yarigizemo uruhare runini cyane. Ifatwa rya Sankara Callixte, amakuru menshi yatanzwe na Noble Marara, yaramaze kumenya imikorere ye ndetse n’ibyangombwa bye kuburyo atashoboraga kurusimba.
Mwese mwakurikiranye ikiganiro Mrara yagiranye na bagenzi be bo muri RRM, MWONGERE MUCYUYMVIRIZE MWUMVE UBURYO APROVOKA ABO BARI KUMWE KUGIRA NGO BAVUGE BYINSHI WE ABA RECORDINGA. NONEHO IKINDI GITANGAJE NUBURYO AYOMAKURU YASOHOTSE! YASOHOWE NA RADIO THE ROCK! Umuzindaro wa Kigali. https://www.youtube.com/watch?v=wjVnTVuJ4wc&feature=youtu.be barabeshya ko babikuye muri telephone ya Sankara, nimukurikire, murumva ko sankara atari muri iyonama.
Tharcisse Semana, umukozi wa kigali, ndacyashakisha neza uko byatangiye ndetse nicyo akorera, ikintu nakwemerera abasomyi nuko magingo aya, Semana tharcisse ari muhembwa na Kigali, ndetse ashobora no kuzasubira Ikigali bitarenze 2021 kuko amasezerano yagiranye na Kigali azarangira mukwezi kwacumi (Ukwakira) 2020.
https://www.kwizeranews.com/post/millioni-10-zatanzwe-kugira-ngo-abarwanya-kagame-bunvirizwe