Site icon Rugali – Amakuru

MILIYONI YO GUSHAKA KWICA GEN. KAYUMBA YASHOBORAGA KUGURA INTEBE 17,000

1;Turibukiranya ibibazo umuntu yakwita ko bidakwiye muli iki kinyejana cya 21 byavuzwe mu bitaro, amazi, isuku n’imirire,  muli Kaminuza y’u Rwanda no mu mashuri abanza.

2.Ikibazo nyamukuru:  Leta y’Agatsiko ifite uruhare ruhe mu gutindahaza abaturage?

3.Impamvu nyamukuru yatumye politiki ya FPR na Kagame yibaruka amavunja, ubukene bukabije, kugwingira, bwaki n’uburezi bwapfuye zaba ari ukunyereza umutungo wa Leta, igenamigambi ribi,  ubugome bugambiriwe cg byose icyarimwe?

4.Uwategetse gutanga amamiliyari ku mushinga „ One  Laptop per Child“  afite gahunda yo kuzana mudasobwa mu amashuri atagira amadirishya n’inzugi, ava, nta mashanyarazi, arimo umukungugu, yumvaga ataracuritse ibintu cg yari abifitemo izindi nyungu ku giti cye?

5.Kunyereza amamiliyari  amagana buli mwaka (  PAC) ntibyaba bifitanye isano no kubura amafranga yo guzamura abakene?

6.Kumarira amafranga ya Leta muli za Rwanda Days, mu mishinga ihomba, mu ngendo za Kagame,  mu nzego z’umutekano  zitera ubwoba  abaturage n’abatavuga rumwe na Leta byo si impamvu itindahaza rubanda?

7.Miliyoni 869 ngo zigiye kugurwa intebe ibihumbi 17 mu mashuri zirangana n’amafranga u Rwanda rwahaga abagomba kwica Gen. Kayumba. Ni urugero rumwe.

8.Guhishira ubukene, bagatekinika imibare yerekana ko abaturage bamerewe neza kandi byaracitse, byo si uburyo bwo guhoza abantu mu bukene?

9.Guha priorité imishinga nka drones, Camera mu mujyi, ibyogajuru, KCC, gufasha  ibihugu bya Sahel na Hotel Marriott, utarakemura ibibazo by’ibanze byo mu mashuri no mu buvuzi,  ntibigaragaza ko Leta y’agatsiko ititaye ku bakene?

10.Imisoro y’amoko menshi ku baturage, kubategeka gukora ibitabafitiye inyungu, byo ntibigaragaza hako hari gahunda yo gukenesha abaturage iryo binjije baribaka?

Exit mobile version