Site icon Rugali – Amakuru

Miitzig yaryohaga ariko abantu bagiye kuyireka kubera imyanda yagaragayemo

IBINYOBWA BYURUGANDA BRARIRWA BIRAVUGWAHO UMWANDA UKABIJE. Nyuma yo kumva abaturage batabaza bavugako bahangayikishijwe bikomeye  nimyanda basanda mubinyobwa by’uruganda brarirwa  birimo cyane cyane inzoga ya MTSING nibindi ikiinyamakuru intambwe cyagerageje gukurikirana icyo kibazo kuko cyari gihangayikishije abanyarwanda benshi n’uko  muri kamwe mutubari two mumunjyi wa  Kigali ubo twahageraga dusanga uwakuraga inzoga  muma case azipanga  aho zicururizwa utarashatseko amazinaye atangazwa mwitangazamakuru  afite inzoga ya MTSING ifunze neza nkuko bisanzwe nyamara  imbere y’uzuyemo imyanda ikabije.


Miitzig yaryohaga ariko abantu bagiye kuyireka kubera imyanda yagaragayemo

Kuko hagaragaramo amashashi y’imyanda y,ibisigazwa  bya orbitte ndese nindi myanda myinshi  twabajije uwo mukozi atubwirako kenshi cyane  ari gacye cyane wrangura inzoga za brarirwa iyo urebye neza ntusangemo inzoga zuzuyemo imyanda gusa ngo iyo babibonya bizinjyana kuri depo ya brarirwa n’uko bakabaguranira  nyuma yo kumva ibivugwa ikinyamakuru  intambwe cyanyarukiye  kuruganda  mukugerayo  tubanza kubaza ushinzwe kwakira abantu niba hari umuyobozi twabasha kubona  n’uko ushinzwe kwakira abantu muri runo ruganda


Iryo ni icupa rifunze neza ririmo inzoga ivanze n’imyanda

Agaruka tubwirako ntamuntu witeguye kutwakira  nuko atubwirako umunyamategeko w’uruganda amubwiko  habaye hari ufite ikibszo kubinyobwa byabo ngo yagenda agatanga  ikirego n’uko ngo  bakanjya gupima ibyo binyobwa mukigo cyigihugu cyubuziranenge nuko ngo bakamenya niba koko ibyo binyobwa byanduye.
Mugushaka kumenya icyo ministere y’ubuzima ibivugaho  twagerageje kuvugisha ministire w’ubuzima DR DIANE GASHUMBA kumurongo wa telefhone ntiyabasha kutwitaba  ndetse tumwoherereza n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza  mugusoza turasaba abakoresha ibinyobwa bya runo ruganda kwitonda kuko kuko bashobora  kwisanga banyoye imyanda

By OBED NDAHAYO

Exit mobile version