IBINYOBWA BYURUGANDA BRARIRWA BIRAVUGWAHO UMWANDA UKABIJE. Nyuma yo kumva abaturage batabaza bavugako bahangayikishijwe bikomeye nimyanda basanda mubinyobwa by’uruganda brarirwa birimo cyane cyane inzoga ya MTSING nibindi ikiinyamakuru intambwe cyagerageje gukurikirana icyo kibazo kuko cyari gihangayikishije abanyarwanda benshi n’uko muri kamwe mutubari two mumunjyi wa Kigali ubo twahageraga dusanga uwakuraga inzoga muma case azipanga aho zicururizwa utarashatseko amazinaye atangazwa mwitangazamakuru afite inzoga ya MTSING ifunze neza nkuko bisanzwe nyamara imbere y’uzuyemo imyanda ikabije.
Miitzig yaryohaga ariko abantu bagiye kuyireka kubera imyanda yagaragayemo
Kuko hagaragaramo amashashi y’imyanda y,ibisigazwa bya orbitte ndese nindi myanda myinshi twabajije uwo mukozi atubwirako kenshi cyane ari gacye cyane wrangura inzoga za brarirwa iyo urebye neza ntusangemo inzoga zuzuyemo imyanda gusa ngo iyo babibonya bizinjyana kuri depo ya brarirwa n’uko bakabaguranira nyuma yo kumva ibivugwa ikinyamakuru intambwe cyanyarukiye kuruganda mukugerayo tubanza kubaza ushinzwe kwakira abantu niba hari umuyobozi twabasha kubona n’uko ushinzwe kwakira abantu muri runo ruganda
Iryo ni icupa rifunze neza ririmo inzoga ivanze n’imyanda
Agaruka tubwirako ntamuntu witeguye kutwakira nuko atubwirako umunyamategeko w’uruganda amubwiko habaye hari ufite ikibszo kubinyobwa byabo ngo yagenda agatanga ikirego n’uko ngo bakanjya gupima ibyo binyobwa mukigo cyigihugu cyubuziranenge nuko ngo bakamenya niba koko ibyo binyobwa byanduye.
Mugushaka kumenya icyo ministere y’ubuzima ibivugaho twagerageje kuvugisha ministire w’ubuzima DR DIANE GASHUMBA kumurongo wa telefhone ntiyabasha kutwitaba ndetse tumwoherereza n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza mugusoza turasaba abakoresha ibinyobwa bya runo ruganda kwitonda kuko kuko bashobora kwisanga banyoye imyanda
By OBED NDAHAYO