Mû minsi ishize kuli télévision yurwanda mû kiganiro cyali kiyobowe na Barore yatumiyemo Tito Rutaremara na Augustin Iyamuremye nyakubakwa Tito Rutaremara yatangaje ibi bikulikira.
1 Ko guhera muli 1990 fpr yashishikarizaga urubyiruko rwo mu Rwanda kuyisanga mu mashyamba niyo za uganga kuza kwiyunga nayo mû rugamba rwo gutera urwanda.
2 Tito rutaremara yakomeje agira ATI hagati y’a 1990 na 1994 fpr yoherezaga mû Rwanda urubyiruko ruyikorera kandi ruhuliye mû matsinda kandi buli tsinda rikaba ryari rigizwe nabantu batanu bataziranye ariko bayobowe n’ umuntu umwe ushinzwe kubayobora.
3 Tito Rutaremara yakomeje avuga KO abantu bayikoreraga bayiyobotse yabasabye kwinjira mû mashyaka yose kugira ngo batazamenyekana, kandi KO fpr yali mû mashyaka yose.
Ikibazo njye mbaza ni iki
Kuki Tito Rutaremara yamennye aya mabanga nyuma yimyaka 26 habaye génocide yakorewe abatutsi kandi akaba yarabivugiye mû cyunamo?
Ngaho ni mumbwire niba kumena aya mabanga byalibyo kandi muzilikana ingaruka birya bintu byagize muli génocide yakorewe abatutsi.
Aka kabazo nkakuye kuri profile ya Mwalimu Matlam. Mwamfashije tukamusubiza Bavandi?
Mimi Kagabo