Ku murongo wa terefone Uwanzwenuwe Theoneste yemereye UMURYANGO ko yeguye ku buyobozi bw’ akarere ka Nyabihu yongeraho ko ari ku mpamvu ze bwite. Yagize ati “Muragira ngo se mbibibwirire? Ni byo neguye…Ni ku mpamvu zanjye bwite. ”
Uwanzwenuwe yabwiye UMURYANGO ko ibaruwa y’ ubwegure bwe yamaze kuyigeza kuri njyanama y’ akarere, gusa yavuze ko atazi neza niba Mukansanga Clarisse nawe ibaruwa y’ ubwegure bwe yayitanze.
Tariki 12 Mata 2018, ubwo akarere ka Nyabihu kari mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, mu mwanya wo gucana urumuri rw’icyizere umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse yahawe urumuri yanga kurwakira avuga ko bakwiriye kuruhereza abafite ababo bibuka.
Ibi Mukansanga Clarisse yarabihakanye avuga ko atanze kwakira urumuri rw’ ikizere ko ahubwo buji zari zateguwe zabaye nkeya bikaba ngombwa ko habaho ko bamwe baharira abandi.
Meya Uwanzwenuwe Theoneste na Visi Meya Mukansanga beguye nyuma ko kwegura k’ uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere ndetse n’ uwari umuyobozi w’ akarere yungirije ushinzwe Imari n’ iterambere.
Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere ka Nyabihu, GASARABWE Jean Damascène yatangarije UMURYANGO ko njyanama yamaze kwakira amabaruwa ya Uwanzwenuwe na Mukansanga ndetse ngo bombi bavuze ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Yongeyeho ati “Amabaruwa yabo maze kuyakira mu kanya gato rwose nta n’ iminota ingahe irashira. Bashyizemo ko beguye ku mpamvu zabo bwite ariko muri njyanama ukuntu dura iyo umuntu avuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite haba hari impamvu turicara tugasuzuma neza”.
Gasarabwe yavuze ko bagiye gukora inama mu gihe cya vuba bagashaka uraba ayobora akarere ka Nyabihu by’ agateganyo. Gusa yijeje abaturage ko nta cyuho kiri mu buyobozi bivuze ko nta muturage urakenera serivisi ku karere ngo ayibure nubwo komite nyobozi y’ akarere yose yeguye ku mirimo mu bihe bitandukanye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukansanga Clarisse
Iyi nkuru turacyayikurikirana….