Site icon Rugali – Amakuru

Meya wa Rwamagana yisamye yasandaye nyuma yo guhagarika igikorwa cya Josiane Mwiseneza

Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yamaganye amakuru avuga ko yabujije Miss Mwiseneza Josiane gukora ubukangurambaga ngo nta gwingira riri mu karere ayoboye. Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2019, nibwo Miss Josiane yagombaga gutangirira mu karere ka Rwamagana ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira mu bana.

Ubu bukangurambaga yagombaga gufashwamo n’ abakinnyi b’ amafilime n’ abanyarwenya barimo Samusure, Kibonke Clapton, Njuga na Kankwanzi ntibwabaye. Miss Josiane yabwiye UKWEZI ko ubu bukangurambaga bwasubitswe ariko yirinda kugira byinshi abivugaho. Yagize ati “Yego ubukangurambaga babuhagaritse”. Umunyamakuru yamubajije impamvu bwahagaritswe ati “Ndahuze”, ahita akupa telefone.

Mu bitangazamakuru bitandukanye hiriwe amakuru avuga ko Meya wa Rwamagana yahagaritse ubu bukangurambaga, akongeraho ko nta kibazo cy’igwingira kiri mu karere ka Rwamagana. Nyamara uyu muyobozi yabwiye UKWEZI ati “Ayo makuru nanjye nayumvise gutyo sinzi aho yaturutse, na Josiane namwandikiye mubaza niba ari we wayatanze ntabwo yansubije”

Meya Mbonyumuvunyi ati “Josiane ni umunyarwanda icyo yashaka kubwira Abanyarwanda yakivuga, ikibazo ni uko atigeze abitumenyesha kandi ntabwo waza mu karere ngo uze ukore igitaramo utarigeze ubibwira abayobozi”

Meya Mbonyumuvunyi yabwiye UKWEZI ko yasabye Josiane kuzashaka undi munsi akabanza akajya no gusobanurira akarere umushinga we kakamufasha, kakanamwereka ahakenewe ubukangurambaga kurusha ahandi.

Umushinga wa Miss Josiane ni ‘Ukurwanya igwingira mu bana’. Umuyobozi w’ akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage, UMUTONI Jeanne bivugwa ko ari we wari wemereye Miss Josiane kuzajya gukora ubwo bukangurambaga yabwiye UKWEZI ko ayo makuru y’ uko Josiane azajya gukora ubukangurambaga bari bayazi ariko ngo ntabwo yigeze yandikira akarere abisaba. Ngo iyi niyo mpamvu yatumye ubu bukangurambaga buhagarikwa ngo azabanze yandike abisaba bafatanye kubitegura.

UMUTONI yakomeje avuga ko akarere ka Rwamagana atari ko kari karahitiyemo Josiane umurenge wa Fumbwe ubwo bukangurambaga bwari kuberamo.

Visi Meya Umutoni yavuze ko mu karere ka Rwamagana ikibazo cy’igwingira mu bana gihari ndetse ko kiri kuri 25%. Mu Rwanda igwingira mu bana riri kuri 38%, akarere ka Rwamagana kakaba ari kamwe mu turere dufite igwingira riri hasi ariko naho ibipimo bya 25% ntawabura kuvuga ko biteye inkeke.

Exit mobile version