Ese hari uzababazwa n’uko yakuwe mubarinda Paulo Kagame? Mu mwaka wa 2002 perezida wa Repubulika Paulo Kagame yagombaga gusura aho nari ndi icyo gihe. Abasirikare barinda Kagame (GP) bari bakwiriye ahantu hose, ahaboneka nahataboneka. Mugihe nidegembyaga mumuhanda numvise hafi y’umuhanda m’urutoki umuntu ampamagaye mu mazina. Naracyebutse nsanga icyo nitiranyaga n’umutumba (kubera imyenda bambaraga icyo gihe) ari umusore wintarumikwa w’igikara cyane afite imbunda nakantu kumweru mugutwi. Yambajije niba namumenye byatinze nza kwibuka ko mu myaka mike ishize namusanze akina amabiye/amagorori nabandi bana mumuhanda ndamunoba/ndamudiha mwigisha ko agomba guhagarika igihe cyose abantu bakuru barimo gutambuka.
Nuko namubwiye ko mwibuka ariko yari yarabaye igisore cyane n’igikara cyane yatangiye kumbaza amakuru anambaza numero zanjye niba mfite phone, nanjye niba ndimukazi aho nuko ntangiye kumusubiza nagiye kumva numva ambwiye ngo “Toka toka genda genda….”. Nagize ngo wenda n’inzoka abonye ingezeho nahise nsimbuka nti “Kwa jina la Yesu” ngwa hirya y’umuhanda ndeba icyo abonye ndakibura.
Ndamureba antera umugongo ngo “Genda va hano afande araje”. Ibyo byabaye mumunota 1 haba hatambutse imodoka ya mbere irimo umusirikare wasohoye umutwe nakaboko hanze afite akapa gato kamwe gahagarika imodoka.
Koko afande yari aje. Uwo muvandimwe ntari buvuge izina kuko ubu ari ibukuru cyane nibwo bwa nyuma mperuka kuvugana nawe na numero yarimo kunyaka yambwiye Toka toka genda ntararangiza kuzimubwira zose.
Nahise nsobanukirwa ko kariya kazi yarimo nubu akirimo katoroshye.
Ese hari umututsi w’umunyekongo uzababazwa nuko agakuwemo? Yego wenda icyamubabaza n’uko azaba avuye kumushahara wibihumbi kuva ku 150.000 kizamura akamanuka kubihumbi mirongo. Ariko umuruho nubwisanzure buke ubanza bizaba bigabanutseho cyane.
Urabibona ute?
Yanditswe na Christophe Kanuma