Site icon Rugali – Amakuru

Menya uburyo Kagame yamye yifuza gukina filimi y’igitangaza yakuramo iya Paul Rusesabagina

Menya uburyo Kagame yamye yifuza gukina filimi y’igitangaza yakuramo iya Paul Rusesabagina

Kuri Radio Itahuka baratubwira uburyo Kagame yaba yarashatse kwinjira muri Hollywood akoresheje kiriya gikorwa cy’urukozasoni we yibwira ko ari igitangaza yakoze cyo gushimuta Rusesabagina. Nta gushidikanya ko Kagame yamye yifuza gukina filimi y’igitangaza yakuramo iyo bakinnyemo Paul Rusesabagina yamamaye kw’isi hose yitwa “Hotel Rwanda”.

Mwese muribuka Filimi mbarankuru Kagame yagerageje gukina yitwa “ Rwanda the Royal Tour“ akanayitangaho akayabo ko kuyamamaza ariko ntiyatera umutaru. Muribuka tubona Kagame mu bwato, kw’igare, hamwe n’ingagi reka sinakubwira ubuzima burahagarara mu Rwanda hose ngo Kagame arimo kwikinisha muri iyo filimi. Iyi filimi rero yaje gusohoka  taliki ya 23 Gicurasi 2018 i Chicago ikaba yarakozwe n’umunyamerika witwa Peter Greenberg.

Nyuma yo kubona ko kwikinisha wenyine muri “Rwanda the Royal Tour” bidatanze umusaruro, nkuko tuzi ko Kagame atari umuswa mu gushora mu bintu bimwamamaza, benshi bakeka ko ashobora kuba aribwo yatekereje gukora operation urebye we yise iy’akataraboneka yo gushimuta Rusesabagina Paul uzwi muri Film ya Holywood “Hotel Rwanda“ mu rwego rwo kureba ko nibura aho kwikinisha wenyine muri filimi aramutse azanyemo na Rusesabagina byatuma abahanga mu gukora za filimi bagira amatsiko bagakora indi bamukinamo na Rusesabagina ariko akaba ariwe ubamo umusitari nk’umuntu wapanze operation yo gushimuta Rusesabagina. Tubitege amaso.

Exit mobile version