Mu ntangiriro ya 2015 , umwicanyi Paul Kagame yategetse Gen Jack Nziza guteganya ingengo y’imari ihagije yo gukoreshwa mu gikorwa cyo kurwanya FDLR na RNC. Kubw’umwicanyi Paul Kagame, aya mashyaka yombi yagomba kuzimangana uko byagenda kose mbere ya 2017 ; niyo mpamvu yategetse ko hashyirwa iruhande amafaranga menshi muri icyo gikorwa cyo gusenya FDLR na RNC. Iyo ngengoy’imari umwicanyi Paul Kagame yayihaye izina ariryo yise “Kiririsi”. Ubwo umwicanyi yahise ategeka ikigo ke kitwa Crystal Ventures guhita gishyira muri Kiririsi amafaranga.
Kubaba batabizi, Apolo Ismael Kiririsi niwe washoye col Patrick Karegeya mu mutego wo kumwica. Col Patrick Karegeya yaribeshye amufata nk’inshuti ikomeye ariko yaje kumuhemukira kubera amafaranga.
Icyo ingengo y’imari Kiririsi yari iteganyijwe gukora:
1 – Iyi ngengo y’imari yagomba gukoreshwa mu kwica abayobozi ba FDLR na RNC.
2 – Yagomba gukoreshwa ku gukusanya amakuru kuri ayo mashyaka abiri cyane cyane kugenzura aho abo bayobozi bagiye hose hagamijwe kuba bakwicwa igihe cyose babonye ko bishoboka.
3 – Ingengo y’imari Kiririsi yakoreshejwe mu gucengera amashyaka FDLR na RNC, hagamijwe kubacamo ibice no kugura bamwe mu bavugizizbabo. Kandi koko twabonye ko harimo bamwe bahisemo kurya ayo mafaranga maze bakitandukanya n’abo banyakuri barwanirira kwibohora.
4 – Ingengo y’imari Kiririsi yakoreshejwe mu gushaka abicanyi cyane cyane abicanyi b’abagore kugirango bazakoreshwe muri wa mugambi wa RPF wo gutanga uburozi. Abo bicanyi bagombaga kwica abayoboke ba FDLR na RNC bari mu bice bitandukanya by’isi.
5 – Iyi ngengo y’imari yakoreshejwe mu guha ruswa abasirikare bo hejuru bo muri Congo no mw’iperereza ryo muri Afurika kugira ngo babone amakuru ashobora gufasha DMI mu buryo yagera ku bayobozi bakuru ba FDLR na RNC.
Ese ingengo y’imari Kiririsi yaba yarageze ku mugambi wayo wo kuba yamaze gusenya RNC na FDLR mu mwaka wa 2017? Ntabwo yawugezeho. Ariko iyi ngengo y’imari yafashije umwicanyi Paul Kagame guca intege, kugabanya ubukana cyangwa ibikorwa by’ayo mashyaka yombi.
Kuva 2015, igihe iyi ngengo y’imari yahabwaga DMI kugira ngo isenye ayo mashyaka yombi, ayo mashyaka yagiye ahura n’ibibazo byinshi harimo ko abayoboke bamwe na bamwe bitandukanyije nabo, bagashimuta bagenzi babo, bakica, n’ibindi byinshi byo kwitandukanya hagati yabo.
Yanditswe na Gakwerere Rpf