Gukorera abantu iyicarubozo bigiye kunsenyera(ndagisha inama). Mwiriwe kandi muraho basomyi ba Kanyarwanda? Munyemerere mbagishe inama kuko umutima wanjye uraremerewe. Ndabizi ko abenshi muri bubabazwe n’akazi nkora. Gusa, gatumye mfata umwanya wo kubatura ibibazo kanteye.
Dore uko ikibazo giteye
Nitwa Coporal Mugwiza Prosper ( izina ryahinduwe), maze imyaka ibiri nkora muri imwe mu nzu zikorerwamo iyica rubozo ku bantu baba bafashwe babangamiye leta y’u Rwanda aho tubakorera ibikorwa bibabaza imibiri ya bo kugira ngo tubakuremo amakuru nk’uko tuba twabitegetswe n’abadukuriye.
Ibyo bikorwa ni ibihe ?
Mu by’ukuri abantu bakorerwa ibitandukanye bitewe n’uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho. niyo mpamvu nshaka kwibanda kubyanjye nazabona akanya nkababwira n’ibindi.
Gushyira ubugabo ku mashanyarazi
Iki gikorwa kirababaza cyane k’uburyo ugikorerwe avuga ibyo wamubajije n’ibyo utamubajije. Aha rero hari igihe tubikora twamupfutse mu maso kugira ngo atatubona amasura, ariko hari n’igihe tubikora areba ahubwo twe twambaye ibidashobora gutuma atumenya.
Kujomba kirida (cure dents) ku mabya
Iki gikorwa nacyo ntaho gitaniye n’icya mbere, kuko umugabo udatangiye aho amakuru ntayo aba afite.
Aha tubanza kuyazirika ku buryo yirega cyane hanyuma tugatangira kujombagura gahoro gahoro ku buryo uwo tubikorera avuga n’akari imurori. Ibi byose n’ibindi byinshi ntavuze bituma abo tubikorera bahahamuka ku buryo bavuza induru (iyo bapfukuwe umunwa ) bahinda umushyitsi, bakinyarira cyangwa bakinera n’ibindi byinshi bigaragaza ko umuntu ari kubabara by’intangarugero.
Muti njyewe mfite kibazo ki kandi ibyo nkora mbihemberwa amafaranga y’umurengera?
N’ubwo ibyo nkora mbihemberwa kandi nkaba narakuyemo umugore n’inzu, nta mahoro y’umutima n’ay’ umubiri mfite. Iyo ngeze mu rugo ngasubiza amaso mu byo niriwemo, mpita nzinga umunya (kurakara) bityo bigatuma abana ndetse n’umugore batanyisanzuraho.
Ntabwo ari ibyo gusa kuko n’iyo tugeze mu buriri ndara nshikagurika ndi kurota amajwi y’izo nzirakarengane ziboroga. Noneho ikibazo gisumba ibi byose ni uko iyo dutangiye gutera akabariro ngatekereza ibyo nkora igitsina gihita kibura umurego maze madamu wanjye akimyoza kakahava! Si ibyo gusa kuko ibi byose byatumye ahinduka ku buryo asigaye anansuzugura.
Inama ngisha ni iyi?
Ko bagenzi banjye bagerageje kureka kariya kazi bose byarangiye bishwe abandi bagafungirwa ahatazwi nzakore iki ko bimaze kundambira? Nonese ko nimpunga nkajya inyuma y’igihugu naho bazansangayo nk’uko babikoreye abandi ubwo nzaguma muri aka gahinda kugeza ryari? Hanyuma se nzerure mbwize umugore ukuri ko nkora akazi ko kwica abantu wenda yazanyumva? Mungire inama kuko ndababaye.
Murakoze!
Source: Kanyarwanda.net