Site icon Rugali – Amakuru

Menya Impamvu nyamukuru zateye inzara yiswe NZARAMBA mu Rwanda

Ni gute umusaruro mbumbe w'u Rwanda wiyongera 12% mu gihe inzara n'ubukene byiyonera?

Nimuhorane Imana !

Inzara yiswe “nzaramba” ntabwo yazanywe n’ubunebwe bw’abanyarwanda, ntabwo yazanywe n’izuba ryacanye kurusha mu bihe byashize cyangwa ibiiza bidasanzwe byagwiriye u Rwanda, ntabwo yazanywe kandi n’umuvumo w’Imana twakoshereje cyangwa abakurambere batatwishimiye, oya.

Impamvu nyamukuru zateye inzara yiswe nzaramba harimo ibyemezo by’urwiganwa n’ubwiyemezi, ukwikunda gukabije kw’abambari b’agatsiko n’ubugome muli politike z’ubukungu. Harimo kandi n’iterabwoba ryashyize amaboko menshi mu mapingo rihahamura imbaga.

Bafashe icyemezo cyo “kugabanya umubare w’abanyarwanda babeshejweho n’ubuhinzi (secteur primaire) bagateza imbere urwego rw’ubucuruzi n’imilimo (secteur tertiaire). Icyo cyemezo cyajyanye no kwambura abaturage ubutaka, kurundanya ku ngufu abaturage “badahumeka kimwe” mu makoperative arebera inyungu za Leta, gusubiza inyuma ingangurarugo bakimakaza ingengabukungu n’igihingwa kimwe (monoculture) etc.

Indirimbo ko “ubukungu buri mu muvuduko udasanzwe” yo ni ubushinyaguzi busanzwe, kuko yitiranya nkana nkana “ubukungu” (économie) n'”ibarishamibare” (économétrie).

Dr Biruka, 16/10/2019

Exit mobile version