Site icon Rugali – Amakuru

Menya Impamvu Kagame yasubije ko atazi niba ingabo ze RDF ziri muri Congo!!!

Kagame yavuze ko atazi ko RDF ye iri muri Congo, yaba se ari ikigoryi bene kariya kageni cg yaba arimo kubeshya? Ikiganiro Paul Kagame yagiranye na CNN yongeye kugaragaza uburyo ayobya uburari n’uburyo akwirakwiza ibinyoma. Mu kwihakana ko Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (RDF) ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), mu kwirengagiza uruhare rwe muri iyo ntambara no gupfobya ubusahuzi bw’umutungo wa Kongo, arashaka kuyobya uburari no kubeshya amahanga. Nyamara ibimenyetso ni simusiga: u Rwanda rufite uruhare runini mu kudurumbanya uburasirazuba bwa Kongo. Kagame afite uruhare nini mu ntambara no mu gusahura mutungo wa Congo.

Exit mobile version