Nakozwe ku mutima n’ubutwari bwa mama, kwiyemeza, imbaraga n’ubushishozi. Aho yitanze aafata ikemezo cyo kuvuga kugira ngo aharanire amahoro y’abanyarwanda, ibyo byavuzwe na Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire. (Ifoto)
Raissa yakomeje avuga ko:
– N’ubwo mama yari azi neza ibibazo azahura nabyo, yanze ko abanyarwanda bakomeza
kwangana hagati yabo, kuzira akarengane, no gukomeza kwicwa. Umutima we ntabwo wari gutuza iyo aceceka ubwo bubabare bw’abanywarwanda.
– Kuba azi neza ko ari unfungwa, ubu nibwo afite amahoro kurusha akiri kumwe natwe muri Netherlands kuko yasohoye icyari kimuri ku mutima gishobora gukiza abanyarwanda benshi. Ingoma ya Kagame ya rusahuzi ishobora kuba yaramwinye umwanya wo kuvugiramo, ikaba yaramufunze ikanamuvutsa uburenganzira bw’ikiremwa muntu ariko ntabwo izamufunga umunwa kuko yatangije urugendo rugera hanze y’u Rwanda.
– “Tuzatsinda ni dushyira hamwe”, Ngiyo imvugo ya mama. N’iyo mpamvu inkunga ya buri wese ari ngombwa muri iyi nzira izatugeza ku mahoro no kuri demokarasi mu Rwanda. Mw’izina ry’umuryango wanjye, ndabashimira Norway!
–