Yanditswe na RUGAMBARWINTWARI
URUPFU RWA Dr GASAKURE Emmanuel KIMWE MU BIMENYETSO BYEREKANA KO INGOMA YA FPR IRI MU MAREMBERA. Uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi, akaba na muganga wihariye wa Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME, Dr GASAKURE Emmanuel (PHD) hashize imyaka yishwe n’uwo yavuraga kubera akagambane, ishyari, inda nini na munyangire biri mu biranga FPR-Inkotanyi kuva yatangiza urugamba muri za 1990.
Abari inshuti za Dr Emmanuel Gasakure bavuga ko yari umuganga mwiza akaba inzobere mu kuvura umutima ndetse akanigisha. Mbere y’uko asinya amasezerano n’urupfu ngo abe muganga w’umwihariko wa Perezida, ni we wayoboraga iryo shami muri kaminuza kubyerekeranye n’indwara z’umutima kandi yakoze byinshi mu kubaka iyigishwa ry’ubuvuzi mu burezi ndeste no mu buvuzi bw’igihugu muri rusange.
Inkomoko y’urupfu rwe ni uko yari afitanye ikibazo n’umuforomokazi BINAGWAHO Agnès cyakomeje kigera aho gikomera akamugambanira ku mugore wa Perezida ari we madamu Jeanette Kagame. Mu by’ukuri ikibazo yari agifitanye n’umugore wa Perezida Kagame, Jeanette Nyiramongi Kagame, ariko Dr. Gasakure we yari aziko agifitanye na Agnès BINAGWAHO. Muti gute?
Nta kinndi Jeanette Kagame na Binagwaho bapfuye na Dr Gasakure uretse amafaranga bombi bibaga muri Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE), aho Dr. Binagwaho yari umuyobozi naho Dr. Gasakure akaba umukonsirita nk’impuguke mu by’ubuzima by’umwuga ariko ntibaza kumvikana kubintu byinshi cyane cyane uburyo umutungo wacungwaga nk’ uwavaga mu baterankuga nka Leta Zunze Ubumwe za Amarika, aho umugore wa Perezida yayibaga binyuze kuri Agnès BINAGWAHO baziranye i Bujumbura bakaba inshuti z’akadasohoka, n’uburyo ibikoresho bikenewe hagurwaga ibyapfuye cyangwa ibidakenewe ku buryo wasangaga nta miti mu bitaro bya leta.
Mu by’ukuri amakuru twakuye mu nzego z’ubuvuzi ni uko uwo mugore yatezaga akajagari muri iyo MINISITERI. Andi makuru twabashije kumenya ni uko igihe havukaga ibibazo byo kutumvikana hagati y’igihugu cy’igituranyi cya Uganda, bikaba ngombwa ko Perezida Kagame akora urugendo agasura Perezida Museveni aho yakiriwe muri Safari Lodge muri Queen Elizabeth National Park mu gace ka Kasese, noneho Ipad n’izindi mpapuro bya Perezida byibwa n’ubutasi bwa Uganda kandi Dr GASAKURE ari we wari ubifite.
Twabibutsa ko iyo Ipad yariho amabanga ya Perezida Kagame, uburwayi bwe n’imiti afata byaje gusohoka ku rubuga rumena amabanga rwa Weakliks. Urwo rugendo rwakozwe 2012.
Dr GASAKURE, wari umuganga wihariye wa Perezida yaje kugira ikibazo mu kazi ke, aho uwo yari ashinzwe kuvura yaburaga ibitotsi igihe kirekire, bitewe no kwica abantu benshi noneho akarota baza kumwica, bagahamagara muganga, bimuyobeye akazimya telefone ye noneho abashinzwe kumurinda, bakaza gutwara uwo muganga ku KIMIHURURA ngo bararane irondo mu rugo rwa Perezida ruri kuri MUHAZI.
Dr Gasakure bimaze kumurenga agisha inama abaganga bagenzi be, bahuje umwuga bigera kuri BINAGWAHO, abibwira mucuti we Jeanette Kagame ko Dr GASAKURE yamennye amabanga y’igihugu. Byaje guhumira ku mirari hanyuma Jeanette abibwira umugabo we nuko Dr Gasakure yicwa atyo. Nyuma Kagame yaje kumenya ko yarenganije Nyakwigendera Dr. Gasakure ni bwo yahise akura ku buminisitiri uwo mugore Binagwaho bitunguranye. Twabibutsa ko Dr GASAKURE Emmanuel yiciwe kuri station ya Police i REMERA ku mabwiriza ya Perezida Kagame n’umugore we Jeanette Nyiramongi, ku 20 werurwe 2015 hanyuma Dr. Binagwaho aza gukurwaho taliki ya 12 Nyakanga 2016.
AKAMASA KAZACA INKA KAZIVUKAMO