Site icon Rugali – Amakuru

Menya ibyo Kigali itekereza kuri Gen Ndayishimiye ugiye guhagararira CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi

Menya ibyo Kigali itekereza kuri Gen Ndayishimiye ugiye guhagararira CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi

Ibyo wamenya kuri Gen Ndayishimiye ugiye guhagararira CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi. “Ntakugugumwa caratuvunye” niyo yari indirimbo mu mihanda yo mu Mujyi wa Kitega n’ahandi mu Burundi mu barwanashya ba CNDD-FDD, nyuma y’aho byemejwe ko Général Major Evariste Ndayishimiye ariwe mukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ahabwamo amahirwe yo kuba Perezida.

Inteko idasanzwe y’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD yateranye kuri iki Cyumweru, yatoreye Général Evariste Ndayishimiye guhagararira iryo shyaka mu matora ya Perezida azaba muri Gicurasi uyu mwaka.

Ndayishimiye ni umwe mu bari bamaze iminsi bahabwa amahirwe yo gusimbura Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi guhera mu 2015.

Gen Ndayishimiye ni umwe mu barwanashyaka b’imena ba CNDD-FDD, kandi yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu gisirikare cy’u Burundi no muri Guverinoma.

Hari abavuga ko Ndayishimiye ari umwe mu nkoramutima za Nkurunziza , akaba inshuti ya hafi ya Minisitiri w’Umutekano, Allain Guillaume Bunyoni, ufatwa nk’ukomeye mu Burundi.

Ni umugabo utarakunze kugaragara kenshi mu ruhame ari nayo mpamvu hari benshi mu baturage bamufata nk’udafite ubusembwa mu bibazo bimaze iminsi biyogoza u Burundi.

Ndayishimiye uzwi nka Neva, yavukiye mu ntara ya Gitega muri Komini Giheta mu 1968. Yabanje kwiga amategeko muri Kaminuza y’u Burundi kugeza mu 1995 ubwo habaga ubwicanyi muri iyo kaminuza bwibasiye abanyeshuri b’Abahutu agahunga.

Uyu mugabo w’imyaka 52, ni umwe mu ba mbere binjiye mu gisirikare cy’ishyaka CNDD-FDD ubwo bari bakiri inyeshyamba.

Yayoboye ibitero bitandukanye mu ntambara yari igamije gufata ubutegetsi mu myaka ya za 2000.

Nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yasinywe mu 2003, yagiye mu myanya itandukanye irimo kuba Minisitiri w’Umutekano, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya gisivile mu biro by’umukuru w’igihugu. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa SOBUGEA, sosiyete ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere.

Guhera muri Kanama 2016, Ndayishimiye yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.

Kimwe mu bivugwa kuba byatumye abarwanashyaka ba CNDD-FDD bamuhitamo, ni uko ari umwe mu bantu bafite ubunararibonye kandi bakuriye mu ishyaka.

Ni umuntu wakoze imirimo itandukanye ya gisirikare, azi ibijyanye n’imiyoborere kuko yakoze muri Minisiteri y’umutekano no mu biro by’umukuru w’igihugu, imikorere yaho arayizi neza.

Azwi kandi ku rwego rw’akarere kuko ni we wari uhagarariye Guverinoma y’u Burundi mu itsinda ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe hagati y’u Burundi n’umutwe wa FNL Palipehutu.

Bivugwa ko afitanye kandi umubano wihariye na Leta ya Tanzania, imwe mu nshuti z’akadasohoka z’ishyaka CNDD-FDD. Nta byaha ashinjwa haba mu Burundi no ku rwego mpuzamahanga, ahubwo afatwa nk’umuntu wumva ibibazo kandi wicisha bugufi ari nabyo bimugira ukunzwe cyane mu baturage.

Ikindi Gen. Ndayishimiye ashimwa n’abamuzi kuba ari intyoza mu mbwirwaruhame, ndetse akagira akarimi kazi kureshya abaturage no guhosha uburakari ahari amakimbirane.

By’umwihariko, Gen. Ndayishimiye ni inshuti y’akadasohoka ya Nkurunziza, aho bivugwa ko nta kintu na kimwe gikorwa mu Burundi atakizi, haba mbere y’uko ajya mu buyobozi bw’ishyaka ndetse na nyuma yaho.

Ni umuhanga kandi mu gukorera ibikorwa bye mu rwihisho ntashake kwigaragaza, ku buryo kumenya imikorere n’imitekerereze ye ngo bigoye.

Icyakora, Ndayishimiye ngo ntashyigikiwe n’abasirikare bakuru bose, cyane cyane abavuka mu bice byo mu Burengerazuba bw’Igihugu nkuko bivugwa n’ab’imbere mu ishyaka. Ikindi ngo ni umuntu ugira umujinya vuba.

Nubwo bimeze gutyo, byitezwe ko Ndayishimiye ashobora gutsinda amatora ya Perezida kubera ko ishyaka CNDD-FDD rifite abayoboke benshi mu gihugu kandi akaba ari naryo risa n’iriyoboye inzego hafi ya zose z’ubutegetsi. Ikindi nuko amashyaka atavuga rumwe na Leta ari imbere mu gihugu asa n’adafite imbaraga nyinshi zakangaranya CNDD-FDD, amwe akaba yaranacitsemo ibice.

Cndd Fdd

@CnddFdd

Scènes d’allégresse en @MairieBuja aussi pour célébrer le bon choix des congressistes à @Gitega qui ont désigné @e_ndayishimiye pour qu’il soit leur Candidat à la Présidentielle de mai 2020 au .

64 people are talking about this

Cndd Fdd

@CnddFdd

: Innombrable foule de dans les rues de @KirundoProvince à la proclamation des résultats du Congrès à @Gitega. Ils aiment @e_ndayishimiye, le Candidat du @CnddFdd à la Présidentielle de mai 2020.

52 people are talking about this

Cndd Fdd

@CnddFdd

A @makambaProvince allégresse à la proclamation du Candidat choisi par le Congrès du @CnddFdd à @Gitega, Gen. @e_ndayishimiye, actuel Secrétaire Général du Parti.

44 people are talking about this

Cndd Fdd

@CnddFdd

Les membres du Parti @CnddFdd à @MuyingaProvince sortent des maisons et marchent en scandant des slogans du Parti, se félicitant pour le bon choix pour la Présidentielle de 2020 au , Gen. @e_ndayishimiye.

29 people are talking about this

 

Ndayishimiye ni umwe mu barwanashyaka ba CNDD-FDD binjiye mu gisirikare mbere

 

Ndayishimiye afatwa nk’inshuti y’akadasohoka ya Perezida Pierre Nkurunziza

 

Nyuma yo gutorerwa guhagararira ishyaka mu matora ya Perezida, Ndayishimiye yarahiye

 

Ndayishimiye yagiye agaragara ahagarariye Nkurunziza mu ruhando mpuzamahanga

 

 

Ndayishimiye akunzwe na benshi mu ishyaka CNDD-FDD

 

Ndayishimiye (hagati) na Nkurunziza (ibumoso) ubwo bari bakiri mu ishyamba

 

Gen Ndayishimiye yagiye agaragara kenshi hafi ya Perezida Nkurunziza

 

 


Exit mobile version