Ikinyobwa cya champagne kitiriwe akarere ka champagne gaherereye mu majyaruguru y’Ubufaransa. Aho abakatolika b’abaromani batangiye guhinga imirima y’imizabibu hagana mu kinyejana cya gatanu cyangwa mbere yaho.
Igihe umwami w’Abafaransa witwa Hugh Capet yimikwaga muri 987 muri Katedrale ya Reims iri mu karere ka Champagne, nibwo ikinyobwa cya champagne cyagizwe ikinyobwa k’igenzi mu minsi mikuru y’ibwami.
Kugirango icyo kinyobwa cya champagne cyamamare, abaturage ba champagne byabatwaye igihe kirekire kuko ntibari bazi uburyo bashobora gukora amacupa atamenwa n’umwuka wo muri champagne.
Ahagana mu kinyejana cya 19 nibwo bashoboye gukemura icyo kibazo cy’amacupa. Abaturage ba champagne baje gukungahazwa n’icyo kinyobwa cyabaye icyamamare kw’isi hose mu kinyaja cya 20.
Amasoko y’Abanyamerika n’Abarusiya yaje kwisanga mu gihombo kubera ubucuruzi bwa champagne y’abafaransa. Mu ntambara ya mbere n’iya kabiri y’isi yose, imirima ya champagne yabaye isibaniro iza kongera kuzura umutwe muri iki kinyejana turimo.
Ikinyobwa cya champagne cyongeye kwamamara, ubucuruzi bwacyo bwikuba inshuro 4. Kugeza ubu hahingwa hegitari 35,000, hakavamo amacupa ya champagne miliyoni 200.
Champagne n’ikinyobwa gikunzwe cyane impande zose z’isi kandi ikaba muri bimwe mu binyobwa bitabura mu minsi mikuru. Reka mbasangize urutonde rwa champagne 10 zikunzwe kandi zigurwa cyane kw’isi:
- Hari Moët & Chandon iza ku mwanya wa mbere ikaba iri muri champagne zinyobwa kandi zigurwa cyane.
- Ku mwanya wa kabiri tukahasanga Veuve Clicquot
- Ku mwanya wa gatatu hari Nicolas Feuillatte. Iyi champagne ugereranije n’igihe yatangiye kwenga mu mwaka 1976 yahise yurira iza ku mwanya wa gatatu.
- N’aho G.H. Mumm iza ku mwanya wa kane igakurikirwa na
- Laurent-Perrier imwe muri champagne zifite karori nkeya ikaba ikundwa gukoreshwa n’abanyamideri.
- Taittinger iza ku mwanya wa gatandatu igakurikirwa na
- Pommery yahimbwe na madam Pommery mu 1856.
- Ku mwanya wa munani tuhasanga Piper-Heidsieck yakunze kunyobwa na Marilyn Monroe, Marie Antoinette akaba aricyo cyayigejeje kuri uyu mwanya.
- Lanson iza ku mwanya wa cyenda ikaba yaratangiye kwengwa muri 1760. Lanson ihinga hegitari 500 z’imizabibu myiza mu karere ka Champange.
- Ku mwanya wa cumi haza Canard-Duchêne ihingwa mu misozi ya Reims mu Bufaransa. Iyi champagne yatangiye kwengwa mu 1868.