Yanditswe na Prince Muzatsinda
Umwuga wo gutwara abantu kuri moto umaze gutera imbere cyane aho usanga umubare munini w’urubyiruko ugaragara cyane muri aka kazi. Kubera ko igihugu cy’u Rwanda gisa n’icyubakiye kuri system yo kunekana hagati y’abanyarwanda, abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto nabo bamaze kwinjirirwa, bitewe n’uko leta isigaye yikanga umuhisi n’umugenzi kubera amakosa ikorera abanyarwanda.
Mu kwezi gushize nahuye n’umusilikari twiganye muri seconderi yigize umu motari ngwa mu kantu !
Nk’uko bisanzwe narabyutse ngiye aho nsanzwe nkorera kuri maison de la presse mu nzu ARJ na Rwanda media commission bikorera ho i Remera mu karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze ku muhanda nahagaritse umumotari ngo antware cyane ko nari nakererewe kandi iyo umuntu atinze kuhagera asanga abanyamakuru bandi bafashe computers kuko ziba zikenewe na benshi baba bari kuvumba network kubera ubukene buri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Niko guhagarika umumotari akuyemo casque ngo tuvugane igiciro mbona ni umuhungu twiganye mu wa gatanu w’amashuli yisumbuye kandi nari nsanzwe nzi ko ari umusilikari mu ngabo z’igihugu. Nk’umuntu twari tuziranye yarabanje azimya moto turasuhuzanya niko guhita mubaza ukuntu avanga gutwara moto no gukora igisilikari.
Yambereye inyangamugayo arambwira ngo : “reka sha igisilikari nta mwanda kitakurisha!” abonye nshaka kumubaza byinshi, ambwira ko nakurira moto hanyuma akaza kumpamagara tugasangira ibya saa sita akansobanurira neza ukuntu akora ubumotari akabuvanga n’igisilikari.
Yangejeje Remera aho nari ngiye. Yahise ansaba number nkoresha kugira ngo aze kumpa gahunda saa sita zigeze, gusa nakoze umutima utari mu nda bitewe n’ibyo nari mbonye ku nshuti yanjye ntakekaga. Ku bwanjye nabonaga amasaha atagenda bitewe n’amatsiko menshi nari mfite yo kumenya icyihishe inyuma y’ibyo mugenzi wanjye akora.
Isaha zarageze anyandikira kuri whattsapp ngo musange Kicukiro muri motel yiyubashye
N’amatsiko menshi umuhungu w’abashambo nafashe moto nyarukira kuri iyo motel. Nasanze ari kunywa fanta, nanjye abakozi bambaza icyo mfata ntumaho jus y’inkeri n’agafiriti.
Nti byatinze kuko bahise babizana turafungura hanyuma abaserveurs (abakozi ba motel) bamaze kugenda arambwira ati ndabona bagiye noneho twaganira. Nanjye nti yego.
Yagize ati: “ buriya shahu rero mu gisilikari habamo inzego nyinshi. Habamo abashinzwe imirwano, abashinzwe kuneka ari nabo mbarizwamo n’abandi benshi. Njyewe rero narangije amasomo asanzwe ahabwa abasilikari batoya (basic) bahita banyohereza kwiga kuneka muri Isilaheri kuko nari nzi indimi. Namazeyo amezi atandatu ngaruka mu Rwanda. Hanyuma ngarutse hano banyigisha moto maze kuyimenya bampa akazi ko kuneka abatwara taxi moto”!
Yambwiye uburyo bakora aka kazi ndumirwa !
Kuko yari yemeye kumbohokera yaremeye ambwira byose ntacyo ankinze. Avuga ko iyo baguhaye moto ngo ujye mu muhanda baguha n’iseta uzajya ukoreraho ndetse n’ibyangombwa nk’abandi bamotari bose.
Misiyo ziba zitandukanye
Iyi nshuti y’akadasohoka yakomeje imbwira ko buri muntu ajya mu muhanda afite inshingano yahawe kandi akenshi ziba zitandukanye. Yagize ati “ nka njye njyamo nari nahawe kuzajya numviriza bagenzi banjye ibyo bavuga cyane ko iyo biherereye bonyine batangira kwitotombera imisoro y’umurengera bacibwa ndetse n’amafaranga magana atatu y’u Rwanda batanga buri munsi ariko ntibamenye irengero ryayo.”
Yakomeje avuga ko muri ibyo biganiro bibanda kukumva abanyamujinya ndetse bakunze kubivuga cyane kurusha abandi hanyuma bagatangirwa raporo ku buryo hashakishwa impamvu zishoboka bityo polisi ikabiyenzaho igafunga moto zabo ubutazifungura kuko iba yazihimbiye ibyaha bikomeye.
Abamotari bifashihwa mugushimuta abatavugarumwe na leta
N’ubwo uyu muvandimwe atemeye ko nawe yigeze cyangwa ashimuta abantu, avuga ko hari igihe umupolisi cyangwa umusilikari ahabwa akazi ko kujya guparika imbere y’inzu cyangwa hafi y’ahakunze kunyura uwo leta iba yifuza gushimuta maze yagira umwaku agatega wa mumotari. Iyo bigenze bityo motari (rushimusi) agerageza guca amafaranga make wa muntu maze bikarangira amutwaye. Iyo amaze guhaguruka akoresha uburyo bwose akamugeza mu gaco ka bagenzi be.
Aba baba bakorera mu duce twinshi tugize umujyi wa Kigali no mu ntara mu mazu utakeka ibiyakorerwamo, maze akahinyuza yahagera agaparika nk’ugiye gufata akantu maze wa muntu bakamugwa gitumo barenze batandatu ku buryo atakwinyagambura cyane ko bose baba bafite imbunda.
Yashoje ambwira ko ntazigera nkora ikosa ryo gusuzugura umumotari kuko ntaba nzi icyatumye aza mu muhanda.
Banyarwanda banyarwandakazi nizere ko usoma iyi nkuru wese atazigera yongera kwita abamotari injiji n’abaturage nk’uko abanyamujyi benshi bakunze kubibeshyaho.