Abanyarwanda baravuga ngo aryoha asubiwemo tukaba dukomeje kuvuga k’ubukwe bwa Teta, umukobwa wa Gen Fred Gisa Rwigema, bwajemo kidobya Kagame wavugiyemo ijambo ry’urukozasoni abantu benshi bakomeje kunenga. Abandi benshi bakomeje gukora isesengura kuri bimwe Kagame yavugiyemo cyane cyane ubwo yihanukiraga agatunga agatoki Teta na Janet ndetse n’umubyeyi wa Gisa ngo ntabwo yabonye umuhungu wa Gisa, Junior Eric Rwigema, abatongera ko yagobye kuba ahari n’ibindi byinshi Kagame yavuze namwe murabyibuka kandi biteye isoni.
Muri icyo kiganiro rero cyahise kuri Radio Itahuka taliki ya 8 Ugushyingo 2021 cyamaze amasaha arenga 4 cyarimo abantu nka Maj Rutayomba, Me Rusagara, Mutuyemungu n’abandi benshi bakaba barakoze isesengura ryiza k’ubukwe bwa Teta Rwigema cyane cyane kw’ijambo rya Kagame. Uwaba waracitswe nicyo kiganiro yakanda kuri iyi link akagikurikira cyose https://youtu.be/qLqzActJHNQ.
Twashatse ko utarumvise icyo kiganiro cyangwa uwacyumvise ariko ntatinde kubyavuzwe ko yakumva isesengura Maj Rutayomba yakoze kuko ririmo ibintu byinshi benshi tutari tuzi. Abantu nka Maj Rutayomba ibyo bavuga tugomba kubyumva kuko nibura kuba barabaye muri FPR Inkotanyi kuburyo baba bashobora kubona amakuru y’indani benshi tutashobora kubona. Intore zirirwa ziririmba Kagame n’umuryango we bagobye kumva iki kiganiro nabo bakiyumvira ubugome intore izursha intambwe yakoreye uyu muryango wa Fred Gisa Rwigema.