Site icon Rugali – Amakuru

Menya aho INTORE zitandukaniye n’IMBONERAKURE

Imbonerakure = Intore? Abenshi bumva amaradiyo akorera hanze y’uBurundi arwanya ubutegetsi bwa Peter Nkurunziza babwirwa ububi bw’imbonerakure ndetse iyo bazivuga wagira ngo imbonerakure n’ibikoko biryana, byibera mu ishyamba, biza mubaturage bije kunywa amaraso bigasubirayo!

Mu mwaka wa 2014 nanyarukiye iBurundi gutaha ubukwe bw’umusore w’inshuti magara yanjye w’umututsi warutuye Gikondo mbere y’uko yigira gutura iBurundi. Uwo musore ni muremure cyane bamwe twita Gasongo mbese ubututsi bwe bugaragarira bose bamureba.

Ngezeyo natangajwe no kubona muri protocole harimo abasore benshi babahutu bafite bose pistolet ku itako kumyenda ya sivile. Aho imodoka z’abageni zanyuraga hose muri Bujumbura abo basore bafite imbunda bafungaga imihanda abageni bakabanza bagatambuka.

Byari biryoheye ijisho kubona ibyo bintu.
Natangiye kwibaza ibyaribyo abo basore icyo bajejwe n’impamvu ki baje muri ubwo bukwe. Bambwira ko uwo nari natahiye ubukwe ari visi perezida w’imbonerakure muri Komine ……Nababajije ukuntu ari visi perezida w’imbonerakure kandi muzi neza ko ari umututsi barantwenga cane bambwira ko ibyo batabiraba cane.

Nabajije uwo mugeni bucyeye niba nawe ajya anywa amaraso arantwenga cane, mubajije niba amaze kwica abantu nawe ansubiza ko ntagomba kumva propagande zo kumaradio.

Nasubiyeyo 2015 nsanga aracyari Visi perezida w’imbonerakure kandi yubashwe cyane kuko aho twagiye dutemberera hose wabonaga bamuhagurukira ku ntebe mubyubahiro ntangere.

Imbonerakure n’Intore z’iBurundi gusa itandukaniro riri hagati y’Intore n’Imbonerakure n’uko Intore zo inyinshi ntagaciro na gake ziba zifite kandi kwitwa Intore ntibizibuza kuburara. Ikindi batandukaniyeho n’uko Intore ngo zica, ziroga, kandi zitegekwa kutaganya.

Kanuma Christophe

Exit mobile version