Site icon Rugali – Amakuru

Menya Aho Imvugo #Onsenfout Yaturutse

Ribara Uwariraye - Twibuke Bose

Jean Ngendahimana, urakoze kudusangiza aho imvugo #Onsenfout yaturutse muri wowe.

Muraho, reka mbashimire mwese ku bitekerezo mwatanze ku ijambo navuze ‘ Amoko je m’ en fout’. Nje kugira icyo mbivugaho kuberako benshi bashobora kuri twistinga cyangwa se kurikoresha muri desinformation na context itariyo ryavuzwemo. Mvuga ririya jambo, nuko nari mbabajwe nuko hari abanyarwanda bategereza ko politike ivuga ngo ‘kunda uyu’ cyangwa ‘anga uyu’ bagahita babikora birengagije ubumuntu, umutimanama n’inyurabwenge zabo (logic).

Nuko kuva na kera nakare politike yateranyaga amoko adafite icyo apfa gifatika akicana, akangana ndetse agahigana kugeza magingo aya. Mu yandi magambo, sinzigera ku giti cyanjye ntegereza ko politike imbwira ngo girira uriya compassion, uriya ntayikwiriye maze ngo mbyemere. Je m’en fout na categorization politique y’ubwoko bukwiye kugirirwa compassion, Twese turabantu.

Tubabara kimwe, nta kababaro keza kabaho. Je m’ en fout y’ubwoko bwanjye, nta muntu ukwiye kubwitwaza anyereka ko kuberako bufite privilege yo kwemerwa na politike iri ku butegetsi kubukoresha mu kwiyambura ubumuntu bwo kumva akababaro k’abandi. Je m’en fout yicyo politike yita umukunzi cyangwa Umwanzi wayo.

Mbega mu yandi magambo je m’enfout ya diviser pour reigner Ikoreshwa mu moko y’abanyarwanda kuva kera kugeza ubu. Ndi intumwa ya Kizito Mihigo, ndi Intumwa ya Gerard Niyomugabo, tudakuyeho ko genocide yakorewe abatutsi 1994 ikwiye kwibukwa mu mwihariko wayo wose (doreko nta ni nyungu naba mfite mu kuyihakana kuko n’umuryango wanjye wari mu Rda wayishiriyemo) politike ntishobora kungira Injiji ngo inyambure ubumuntu bwo kumva akababaro k’ubundi bwoko bw’abahutu n’abatwa bayiguyemo cyangwa se bazize andi mahano atariswe Genocide Kuberako politike itayemera. Ngiyo Contexte navuzemo, amoko je m’ en fout.

Nzifatanya n’ubabaye wese mu gihe adahakana akababaro kundi. Icyo twifuza ko tugirirwa, tujye natwe tukigirira abandi. Logic Cartegienne niyo mitekerereze nkoresha, iyo nsanze nayobye ndagaruka, ariko iyo ndi mu kuri nanagupfira. Amateka abanyarwanda batumvikanaho, politike ntikayakoreshe ngo ikomeze ituvangure tubyemere.

AMOKO JE M’EN FOUT. Nuko numva ibintu, kandi nuko nisanze. Uwo mbangamiye muri iyi commentaire ambabarire, ntawe nari ngamije gukomeretsa. Mukomere.

Yanditswe na Mimi Kagame

Exit mobile version