Site icon Rugali – Amakuru

Menya aho imvugo “NTA WABUZA IMPALA GUCURANGA”! BBC Gahuza yaganiriye na Mimi La Rose, Makanyaga Abdul na Sudi Mavenge

Mu muco no mu buvanganzo nyarwanda, hari icyo abantu bita “Insigamigani” bashaka kuvuga inkuru mpamo y’ibintu byabayeho bigasiga umugani. Insigamigani ariko ubusanzwe bimenyerewe ko zari izo mu gihe y’Abami, kuburyo n’uzivuze usanga avuga ko byabaye ku ngoma y’umwami runaka.

Mu myaka ya nyuma y’umwaduko w’abazungu, ndetse na nyuma cyane y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, nabwo hari inkuru yabayeho isiga umugani, kuburyo igaragara nk’Insigamigani yo mu gihe cya vuba. Iyo nkuru ni iyaturutse ku gitaramo cyakozwe na Orchestre Impala de Kigali, kikaza gupfiramo umuntu ari nawe abantu baje gukomoraho imvugo igira iti: “Nta cyabuza Impala gucuranga”.

Orchestre Impala yari igizwe n’abanyamuziki b’abahanga nanubu bakiri mu mitima y’Abanyarwanda

Mu kiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na Sebigeri Paul uzwi nka Mimi La Rose uri mu bambere bashinze Orchestre Impala mu mwaka w’1974, yadusobanuriye uburyo iyi mvugo yabaye nk’insingamigani  ngo “Ntacyabuza Impala gucuranga” yaturutse ku rupfu rwatewe n’urukundo iyo Orchestre Impala yakundwaga, umwe mu bakunzi babo akaza gupfa yatwawe n’umuziki w’Impala yumviraga mu giti.

Sebigeri Paul bakundaga kwita Mimi La Rose; umwe mu bashinze Impala

Ibi umusaza Mimi La Rose abibara nk’ibyabaye ejo, nyamara ni ibyabaye mu myaka irenga gato 30 ishize, ubwo Orchestre Impala bari barigaruriye imitima ya benshi, bajya gucuranga hanze y’u Rwanda abantu bakava mu byabo, naho mu Rwanda ho uwahombye kujya mu gitaramo cy’Impala akababazwa nabyo igihe kirekire.

Twari twagiye mu gitaramo i Nyamagabe, hari nko mu mwaka w’1983. Icyo gihe rero twakoze concert, abantu baba benshi cyane kuburyo banze gukwirwa aho twagombaga gucurangira. Ni uko binaniranye bamwe bajya mu biti, noneho umwe mu bari buriye ibiti aza gutwarwa n’umuziki w’Impala yibagirwa ko ari mu giti, amanuka hejuru yikubita hasi arapfa. Birababaje, ariko urumva biranasekeje… Ejobundi ngo ninabwo icyo giti yahanutsemo bagitemye niko Meya yatubwiye, hashize nk’umwaka bagitemye…

Ni uko rero uwo muntu aguye hasi kuko yari umufana w’Impala, abantu baratubwira bati rero hari umuntu wanyu wari waje kubareba none arapfuye, bamwe baravuga ngo noneho ntakundi mubihagarike aho kugirango mucurange n’umuntu yapfuye, ntabwo byaba ari byiza, natwe tuti koko reka duhagarike imiziki twifatanye n’abantu mu byago.  Ni uko rero turemera, Sebanani ajya kuri micro arabashyushya aranabasetsa, kuko Sebanani yakundaga gusetsa cyane. Noneho arababwira ati n’ubwo twasetse, reka mbabwire ikibazo kidutunguye twese kandi mubyihanganire. Arababwira ngo umuntu yari yaje kureba imiziki y’Impala, none ahanutse mu giti yitabye Imana, ubungubu tugiye guhagarika imiziki, ntabwo twakomeza gucuranga umuntu yitabye Imana kandi yari yaje kutureba. Ni uko abantu baravuga ngo reka reka reka! Abapfu bajyane abapfu babo NTACYABUZA IMPALA GUCURANGA. Twebwe twaje kureba Impala, niba yapfuye byarangiye nibamujyane ariko twebwe dukomeze imiziki yacu –Mimi La Rose

Nk’uko Sebigeri Paul uzwi nka Mimi La Rose yakomeje abisobanurira Inyarwanda.com, icyo gihe abaturage bababanye ibamba bababwira ko NTACYABUZA IMPALA GUCURANGA, nabo basanga batabona ukundi babigenza biyemeza gukomeza ariko kuva ubwo, hirya no hino iyo mvugo igenda ikwira ahantu hose, bimera nk’insigamigani yakwiriye u Rwanda rwose.

Umuziki wa Orchestre Impala wabaga ushakishwa na benshi

Kuri ubu, uyu mugani wasizwe na Orchestre Impala, usigaye ukoreshwa mu buryo butandukanye mu buzima busanzwe bw’abantu, ugansanga buri wese ushatse kuvuga ko ikintu runaka kitahagarika ibikorwa cyangwa intego yihaye, aravuga ngo “IBYO NTIBYABUZA IMPALA GUCURANGA”.

Benshi mu baririmbaga muri Orchestre Impala bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi

Ubu Orchestre Impala yongeye kwiyubaka, hongerwamo abahanzi bashya barimo na Munyanshoza Dieudonné

Source: BBC Gahuza na Inyarwanda

Exit mobile version