Iyi Medina ntituyitiranye n’umujyi wa Medina aho Umuhanuzi Mohammed yatangirije idini ya Islam mu gihugu cy’Arabia Saudite kandi akaba ariho yashyinguwe. Iyi Medina ni umujyi wa 2 mu mijyi 3 mitagatifu ariyo Mecca na Jerusalem.
Medina ubundi bivuga agace k’umujyi ushaje mu mijyi y’abarabu. Imijyi myinshi yo mu majyaruguru y’Afrika ifite agace bita Medina. Medina igabanyijemo izindi karitsiye, buri karitsiye ikaba ifite umusigiti wayo, ikaba ifite icyo bita Hammam ariyo bathhouse cg sauna mu rurimi rw’icyongereza aho abantu bajya kwisukurira, ikagira ifuru y’imigati yotswamo na buri wese ndetse ikagira n’ishuri ryigisha idini rya Islam (Madrasa).
Reka tuvuge kuri Medina Marraketch. Iyi Medina iri mu majyepfo y’igihugu cya Maroc hafi n’imisozi y’Atlas ikaba iri kuri kilometero 2,400. Izina ry’iyi Medina ariryo Marrakech rituruga ku rurimi rwa Berber. Waje kuba umujyi ukomeye w’ubucuruzi, politiki n’umuco muri Maroc.
Mu myaka ishize uyu mujyi wabaye ikitegererezo mu myubakire ku mijyi myinshi kubera inyubako zawo. Muri izo nyubako hari ingoro ya Kasbah, ishuri rya Ben Youssef (Madrasa), umusigiti wa Koutoubiya, imva za Saadian, ubusitani, ingoro ya Bandiâ, Aho imirwano yaberaga, ingoro ya Jamaâ El Fna. Umusigiti wa Koutoubiya ufite umunara wa metero 77. Uwo munara ukoreshwa mu guhamagarira abasilamu mu amasengesho. Medina ya Marrakech ifite isoko riri mu masoko manini yo muri Afurika. Iryo soko ntabwo rifite kioski zicuruza ibiribwa gusa ahubwo ririmo n’abantu bazi gushimisha abaritembereyemo cyangwa baje guhaha. Harimo abantu bazi kubara inkuru, harimo abacuranzi, harimo abantu bakora amasiporo aribo bita acrobats mu cyongereza hamwe n’abantu bakeza umunsi wose.
Ikindi kintu gikurura ba mukerarugendo muri Medina Marrakech ni imva z’abatagatifu 7. Abantu baturuka impande zose z’isi baje gusura izo mva. Abo batagatifu 7 ni Sidi Youssef Ben Ali, Qadi Ayyad, Sidi Bel Abbas, Sidi Suleiman Al Jazuli, Sidi Abdel Aziz, Sidi Abdullah Ghazouani na Imam Souhaili. Guhera mu kinyejana cya 17, abaturage b’iyo Medina basuraga imva z’abo bantu 7 kugirango basenge Imana ariyo Allah. Bari bafite ikizere ko nibasura izo mva barakira indwara bafite ndeste bakabona ibyo bifuza byose harimo umutuzo muri roho zabo. Abaturage ntibagifite icyo kizere nta nubwo bagisura cyane izo mva nka mbere ariko iyo umuntu avuze ko agiye mu mu mujyi w’abagabo 7 umuntu wese yumva ko bagiye Marrakech Medina.
Iyi Medina nk’izindi Medina zose ifite uduhanda dufunganye tunyura hagati y’inkuta z’amazu. Muri karitsiye ya Medina tuhasanga akenshi amasoko ariyo bita mu cyogereza fountain cg fountaine mu gifaransa. Ayo masoko arubakiye kandi afite amateka, Uhasanga inyubako nini arizo ngoro rimwe na rimwe uhasanga n’insengero. Ibyo byose bikoreshwa n’abatuye izo karitsiye za Medina.
Kubera imihanda mito ifunganye nta modoka cyangwa moto n’amagare bigenda muri utwo duhanda tw’i Medina. Utwo duhanda dushobora kugira ubugari butageze no kuri metero. Ibi akaba ari umwihariko wa Medina mu mujyi ituwe cyane.
Medina Maraketch ni umujyi ukorerwamo ubucuruzi bwinshi. Hari ubukorerwa kuri utwo duhanda tw’i Medina, usanga abacuruzi bazunguza ibicuruzwa byabo harimo imyenda n’ubundi bucogocogo. Hari na za Kiyosiki zicuruzwamo Ibiribwa by’amoko yose.
Uyu mujyi wa Medina ukunda gutemberwa na ba mukerarugendo
kandi usanga abantu ari benshi bagenda n’amaguru banyuranamo. Imihanda y’i Medina uyisangamo abacuranzi bacurangira abagenzi kugirango babahe amafaranga.
Hari ahantu henshi bagiye baha iri zina rya medina. Ijambo Medina ni ijambo ry’icyarabu rivuga umujyi. Iryo jambo turisanga no mugiheburayo aho rivuga umujyi cyangwa kartsiye ituwe cyane. Dore urutonde rwa za Medina:
Medina ziri muri Algeria
hari Casbah ya Algiers ikaba yaritiriwe ubukungu bwayo
Hari na Casbah ya Dellys
Medina ziri muri Libya
Derna
Ghadames
Gharyan
Hun
Murzuk
Tripoli
Waddan
Tazirbu
Benghazi
Medina iri muri Malta (ikirwa kiri mu burayi bw’amayepfo)
Mdina
Medina ziri muri Morocco
Casablanca
Chefchaouen
Essaouira
Fes el Bali, medina ya mbere ya Fes
Fes Jdid, medina ya kabiri ya Fes
Marrakesh
Meknes
Rabat
Tangier
Taza
Tétouan
Medina ziri muri Tunisia
Hammamet
Kairouan
Monastir
Medina of Sfax
Medina of Sousse
Medina of Tunis ifite umusigiti munini cyane witwa Al-Zaytuna
Hari Medina zasenyutse zikaba ziri muri Espagne. Izo ni medina ya Granada, Seville na Córdoba