Site icon Rugali – Amakuru

Meddy yashyize hanze indirimbo igaragaramo abakobwa bambaye utwenda tw’imbere bakorakoranaho

Umuhanzi Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo yise ‘Adi top’ yiganjemo abakobwa b’ikimero bambaye imyambaro y’imbere gusa.

Umwihariko w’iyi ndirimbo ni uko ari ubwa mbere uyu muhanzi agaragaye mu mashusho yakoresheje umubare munini w’abakobwa, cyane ko akenshi mu ndirimbo ze zabanje yakoreshaga umwe gusa.

Meddy yabwiye IGIHE ko yakoze ‘Adi top’ ashaka kwereka abantu ko umuntu ashobora guhura n’abakobwa beza ariko akanyurwa n’umwe rukumbi umutima we wihebeye.Ati “Nk’uko byumvikana ni umukobwa navugaga ko nzatwara Mombasa no mu Rwanda, ni nko kwerekana ko hariho abakobwa benshi bagaragarira amaso neza ariko wowe ugahitamo umwe uzatwara kwerekana iwanyu.”

Abakobwa barimo bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye bya Afurika na Amerika.Meddy yifuza ko iyi ndirimbo yagera kure ikaba yanarenza urugero izindi yagiye akora zagezeho.Ati “Iyi ndirimbo nagerageje kuyikora uko nshoboye nkaba nifuza ko izagera kure hashoboka nk’izindi nakoze ndetse ikaba yarenga urugero zo zagezeho.

Niyo gahunda mba mfite mu bintu byose nkora.”Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P naho amashusho akorerwa muri Momusic ya Lick Lick.

Source: Meddy yashyize hanze indirimbo igaragaramo abakobwa bambaye utwenda tw’imbere bakorakoranaho – IGIHE.com

Exit mobile version