Me Rusagara Ignace yagize icyo avuga ku ndirimbo ya Byumvuhore Jean Baptiste mu kiganiro na Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka ariko hari amagambo yavuze akarishye buri muyanrwanda we ushaka impinduka yagobye kwibazaho byinshi kandi akameranya nawe niba koko dushaka ko impinduka twifuza mu Rwanda igerwaho Kagame n’agatsiko baratumaraho abavandimwe n’inshuti n’abanyarwanda benshi tutazi bagiye gushirira kw’icumu rye.
Me Rusagara hari aho agira ati: “Bavandimwe ibi byo gutekereza gusaba Kagame ngo muramwinginze ngo niyunamure icumu ni mubirekere abahanzi nimubirekere abaririmbyi twe ntabwo turi abaririmbyi nimufate inkoni dukubite imbwa ive mu rugo rw’abantu nimufate inkoni dukubite imbwa ive mu kiraro cy ‘inka ive muriyo comfort nicyo cyonyine gishobora gutuma biriya bihagarara naho ibyo kumwinginga ni ukumusaba ibyo adafite”