Me Ignace Rusagara yagize icyo avuga ku nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ICGRL, yabaye ku wa 20 Ugushyingo mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus, aho Perezida Ndayishimiye yari yitabiriye ku nshuro ya mbere inama yahuriyemo na Perezida kagame w’u Rwanda.
Abantu ntibakwiye kuba bicarana n’umwicanyi ntibakwiye kuba bicarana n’umurozi ku meza ngo bakomeze bamutsinde bakomeze ibibazo babivuge basa nkaho babitsinda ahubwo biba bikwiye kuvugwa k’umugaragaro.
Buriya njyewe ku bwanjye nkurikije imikorere ya Kagame nkurikije uburyo Kagame adurumbanya amahoro hariya mu karere nkurukije uburyo Kagame yishe akarere k’ibiyaga bigari njyewe namugereranya na Osama Bin Laden.
Osama Bin Laden rero nta munsi numwe wari kumva leta ya Amerika yicaye ngo ibe yajyaho itsinde kumuvuga ko ari umuterabwoba ko ari umuterorisite ngo ibice hirya ibice hino.
Ngasanga rero ibihe tugezemo mu rwego rwo kurengera inyungu z’ abenegihugu batuye muri kariya karere birakwiye ko abaperezida abakuru b’ibihugu bakariya karere batomora uwo Osama Bin Laden akavugwa mw’izina rye ibikorwa bye bikavugwa mw’izina ryabyo bakareka ibintu byo gukomeza gutsinda ngatekereza ko icyo ngiko gishobora kuba aricyo cyazana ibisubizo birabye by’umutekano muri kariya karere.