Site icon Rugali – Amakuru

Me Rusagara ati ibyabaye kuri Bamporiki birasanzwe ngo ntawe bitabaho na Nyiramongi byamubaho

Me Rusagara ati kuvuga kubyabaye kuri Bamporiki ngo ni ukumuha agaciro adafite. We ngo yamuvuzeho kubera igisubizo Kagame yatanze kuri Twitter. Ngo ibyabaye kuri Bamporiki ntawe bitabaho yewe ngo na Nyiramongi byamubaho. Ati impamvu Bamporiki byamubayeho induru zikavuga ngo n’uko yigize Inkotanyi kurusha abandi.

Bamporiki yaruhiye ubusa kuko Kagame nta ncuti agira kandi nta nushobora ku muneza bibaho. N’ibyo bita kuruhira nyanti. None Bamporiki nategereze inyiturano niba atari agakino barimo ngo ejo dusange bamuhaye umwanya muri Ambassade!

Me Rusagara ati Bamporiki mu nyandiko ye yo kuri Twitter ngo yaravuze ngo umutima we wamubujije amahwemo. Ese Bamporiki ngo agira umutima? Ibyo yakoreye mutagatifu Kizito Inuma y’Amahoro bigaragaza ko nta mutima agira.

Byonyine ibyo yavuze kuri nyina byo byerekana umutima w’igipfapfa afite. Ese uwo niwo yita umutima?

Exit mobile version