Me Nzamwita Toy yitabye Imana afite imyaka 49 nyuma yaho kuwa 30 Ukuboza 2016 arashwe na Polisi ageze ku masangano ya Kigali Convention Center aho byatangajwe ko yari atwaye imodoka yasinze yahagarikwa n’abashinzwe umutekano ntabikore ahubwo agashaka kubagonga.
Uyu munyamategeko wari warize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agakomereza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, yasezeweho bwa nyuma n’abanyamategeko bagenzi be ashimirwa uruhare yagize mu gukurikirana ibyaha birimo ibya ruswa.
Me Nzamwita asize umugore n’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri. Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’abo bakoranaga wabereye mu Ngoro y’Urukiko rw’Ikirenga nyuma imihango ikomereza iwe mu rugo ku Kimironko mu gihe amasengesho yo kumusabira yabereye mu rusengero ruri i Gacuriro.
Nzamwita Vincent De Gaulle watanze ubuhamya, yavuze ko yagize amahirwe yo kubana na Me Nzamwita Toy i Kinshasa aho yize amashuri kugeza muri Kaminuza.
Ati “Toy nagira ngo nkubwire ngo inshuti zawe ukimara kugenda zarababaye, ariko muri ako kababaro zarahagurutse, iziri mu gihugu, iziri hanze y’igihugu, zarahagurutse zose zikora ibishoboka byose ngo muri uyu mwanya muto usigaranye natwe, ngo ziguherekeze mu cyubahiro.”